Sunday, 20 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Airtel Rwanda na Watu Batangiye Gahunda Yo Kugurisha Smartphone Zishyurwa Buhoro Buhoro
AMAKURU

Airtel Rwanda na Watu Batangiye Gahunda Yo Kugurisha Smartphone Zishyurwa Buhoro Buhoro

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 19, 2026 6:31 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Abakiriya bashobora kubona telefone za Samsung batabanje kwishyura amafaranga yose icyarimwe, bakazishyura mu byiciro bifashishije Airtel Money.

Mu rwego rwo gukomeza korohereza Abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga, Airtel Rwanda ku bufatanye na Watu Rwanda batangije gahunda nshya izafasha abakiriya kubona telefone zigezweho za Samsung bazishyura buhoro buhoro, aho kuba ngombwa kwishyura amafaranga yose icyarimwe.

Iyi gahunda igamije gufasha abantu benshi gutunga smartphone, bityo bakabasha gukoresha serivisi zishingiye kuri internet no kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga (Digital Economy).

Umukozi wa Airtel Rwanda ushinzwe Itumanaho no Kwamamaza (Brand Communication) yavuze ko ubu bufatanye bwashyizweho kugira ngo bukureho imbogamizi z’igiciro cyinshi cyari gituma benshi batabona telefone zigezweho.

Yagize ati: “Umukiriya asabwa gusa gusura ishami rya Airtel cyangwa aho telefone zigurishwa, agahitamo telefone yifuza, akerekwa uburyo bwo kuyishyura mu byiciro kandi akabona serivisi mu buryo bworoshye.”

Yongeyeho ko intego nyamukuru ari ugufasha Abanyarwanda benshi gutunga smartphone no kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gihugu.

Airtel Rwanda yatangaje ko nubwo iyi gahunda ikiri nshya, yatangiye gutanga umusaruro ushimishije. Mu mezi abiri gusa imaze itangiye, hamaze kugurishwa telefone zirenga ibihumbi bibiri.

Ati: “Tumaze kugurisha telefone zirenga ibihumbi bibiri mu mezi abiri gusa. Uko abantu bagenda basobanukirwa iyi gahunda, ni na ko umubare w’abayitabira ugenda wiyongera.”

Yasobanuye ko uruhare rwa Airtel Rwanda ari uguhuza abakiriya n’iyi serivisi, mu gihe Watu Rwanda ishinzwe gutanga inguzanyo no gukurikirana uburyo bwo kwishyura.

Abakiriya bazajya bishyura amafaranga y’ibice by’igiciro cya telefone bakoresheje Airtel Money, uburyo Airtel ivuga ko bworohereza abakoresha serivisi zayo kuko bubafasha kwishyura mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Ku mpamvu zituma smartphone zikiri nke mu baturage bamwe, yasobanuye ko ahanini biterwa n’izamuka ry’ibiciro rituruka ku banyura benshi mbere y’uko telefone igera ku muguzi wa nyuma.

Ati: “Iyo telefone inyuze mu bantu benshi mbere yo kugera ku mukiriya, igiciro kirazamuka. Ubu bufatanye butuma telefone zigera ku bakiriya ku giciro cyoroshye kurushaho.”

Umuyobozi wa Watu Rwanda, Emile Kibumba, yavuze ko iki kigo gisanzwe gifasha abantu kubona ibikoresho bitandukanye bakoresheje uburyo bwo kwishyura buhoro buhoro, agaragaza ko ubufatanye na Airtel Rwanda buzafasha abaturage benshi kugera ku bikoresho by’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Twishimiye gukorana na Airtel Rwanda muri iyi gahunda. Turizera ko izafasha abantu benshi kubona telefone zifite ubushobozi bwo gukoresha internet n’izindi serivisi za digitale, bikabafasha mu bucuruzi, mu burezi ndetse no mu itumanaho.”

Bamwe mu bakiriya baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko iyi gahunda ibaye igisubizo ku bantu benshi bifuza smartphone ariko bakabura ubushobozi bwo kuzishyurira rimwe.

Umwe muri bo yagize ati: “Hari igihe umuntu aba akeneye telefone nziza kugira ngo akore cyangwa yige, ariko amafaranga akabura. Kuba twemerewe kuyishyura mu byiciro ni amahirwe akomeye.”

Iyi gahunda ya Airtel Rwanda na Watu Rwanda ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kubaka ubukungu bushingiye kuri digitale, hagamijwe ko abaturage benshi bagerwaho na serivisi zigezweho zishingiye kuri internet n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Iran Kills Two U.S. Soldiers in Jordan Attack
Next Article Iran: Amerika Yongeye Kugaba Ibitero Nyuma y’Uko Abasirikare Babiri Bayo Bishwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

RDC: Kabila, Tshisekedi na AFC/M23 Impaka Nshya ku Hazaza h’Igihugu Mu Gihe Intambara Ikomeje

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

MASISI: Imirwano Yongeye Kubura Hagati ya FARDC na AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Masisi: AFC/M23 Ikomeje Kugenzura Miko, Kaleta na Remeka Nyuma y’Imirwano na Wazalendo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC:Hubuye Imirwano Ikaze muri Masisi na Kalehe, Abasivili Bakomeje Kuhagirira Imibereho Mibi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?