Umutekano ukomeje kuba muke mu gace ka Nyamaboko ya Mbere, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, n’inyeshyamba za AFC/M23 yongeye kuvugwa.
Iyo mirwano yatangiye kuvugwa mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, mu gace ka Mukohwa, hafi y’ikigo cy’ubucuruzi cya Humura.
Amakuru yatangajwe n’abaturage ndetse n’andi masoko yaganiriye n’urubuga ACTUALITE.CD avuga ko muri ako gace humvikanye urusaku rw’ibisasu n’amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje mu ijoro.
Imirwano yakomeje no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, bituma abaturage bakomeza kugira impungenge ku mutekano wabo.
Urusaku rw’ibisasu bya rutura rwumvikanye no mu bice biri ku ntera y’ibilometero byinshi uvuye aho imirwano yabereye, bitera ubwoba n’impagarara mu baturage bo mu duce duturanye.
Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi kandi uhindagurika mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi, aho imirwano hagati y’impande zihanganye ikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Rwandatribune.rw