Mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryo ku wa 30 Mata 2026, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, imushinja gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi w’Urwego rwa Leta rushinzwe ububanyi n’amahanga, Thomas ‘Tommy’ Pigott, yavuze ko Kabila yahaye inkunga ya politiki n’iy’amafaranga iyo mitwe, bikaba ari yo ntandaro nyamukuru y’urugomo n’umutekano muke umaze igihe muri ako karere.
Amerika yavuze ko ihagaze ku ruhande rw’abaturage ba Congo, isaba abayobozi bose bo mu karere kwamagana abateza umutekano muke n’urugomo.
Ibi bihano byafashwe bigamije gutanga ubutumwa busobanutse ko umuntu wese uzabangamira inzira y’amahoro muri RDC azabihanirwa.
Ubuyobozi bwa Donald Trump bwagaragaje ko bwiyemeje gukomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano akomeye agamije amahoro n’iterambere, arimo amasezerano ya Washington ndetse n’ibiganiro bya Doha, bigamije kugarura ituze rirambye mu karere.
Amerika yongeye gushimangira ko izakomeza gushyigikira ibisubizo bya dipolomasi bishobora guhagarika imibabaro y’abasivili mu burasirazuba bwa RDC, no gushyiraho umusingi w’amahoro arambye n’iterambere rirambye mu karere kose.
Ibi bihano byafashwe hashingiwe ku mabwiriza ya Leta ya Amerika azwi nka Executive Order 13413, yavuguruwe na Executive Order 13671, arebana n’abantu batanga inkunga y’amafaranga, ibikoresho cyangwa ubufasha ubwo ari bwo bwose ku mitwe yitwaje intwaro, harimo March 23 Movement na Alliance Fleuve Congo.
Ku bisobanuro birambuye kuri iki cyemezo, hasabwa kureba itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rwa Minisiteri y’Imari ya Amerika.
rwandatribune.rw