Nyuma y’iminsi itanu habaye ibitero bikomeye byibasiye ibirindiro by’ingabo za Leta bifatanyije n’inyeshyamba z’Aba-Touareg, bikanibasira umurwa mukuru Bamako ugikomeje kugotwa, ihuriro ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu bya Niger, Burkina Faso na Mali ryatangaje ko ryakoze ibitero bikomeye byo mu kirere mu majyaruguru ya Mali.
Uretse kurwana bakoresheje intwaro, inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali zatangiye no gukoresha amagambo akangurira abaturage kwivumbura.
Ku wa Kane tariki ya 30 Mata, umutwe w’aba-jihadiste uzwi nka GSIM (Groupe de soutien à l’islam et aux musulmans), wasabye Abanya-Mali bose guhaguruka bagafatanya guhirika ubutegetsi buriho.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwabo Az-Zallaqa, bagize bati:
“Turahamagarira abakunda igihugu bose, nta kurobanura, guhaguruka bagahuza imbaraga mu rugamba rumwe,” bagasaba ko hajyamo amashyaka ya politiki, ingabo z’igihugu, abayobozi b’amadini, abakuru b’imiryango n’inzego zose z’umuryango nyarwanda wa Mali.
Bakomeje bavuga ko ari ngombwa gukuraho ubutegetsi bwa gisirikare kugira ngo hashyirweho inzibacyuho itekanye kandi ihuza bose, iganisha ku “Mali nshya” izashyira imbere gushyiraho amategeko ya kisilamu azwi nka Sharia.
Iri tangazo rije nyuma y’ibitero bikomeye kandi byateguwe neza byagabwe n’uyu mutwe ufatanyije n’inyeshyamba za FLA (Front de libération de l’Azawad), zigizwe ahanini n’Aba-Touareg.
Ibi bitero byibasiye imijyi itandukanye irimo Bamako, Kati, Kidal, Gao ndetse na Sévaré.
Ku wa Kane nimugoroba, Leta ya Niger yatangaje ko ingabo zihuriweho n’ibihugu bitatu (Niger, Burkina Faso na Mali) zagabye ibitero bikomeye byo mu kirere mu majyaruguru ya Mali. Ibi bihugu byose biyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare bwagiyeho binyuze mu coups d’état hagati ya 2020 na 2023, bikaba byarashyizeho ingabo zihuriweho zigera ku 15,000 mu rwego rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba.
Ku rundi ruhande, umuvugizi wa FLA, Mohamed Elmaouloud Ramadane, yasabye ibihugu bya Burkina Faso na Niger kutivanga mu bibazo bya Mali.
Umurwa mukuru Bamako wakomeje kugoswa n’uyu mutwe wa GSIM, nubwo indege zigikomeza gukora ingendo zijya mu bihugu bituranye.
Ku wa Kane mu gitondo, habaye umuhango wo guha icyubahiro Minisitiri w’ingabo, Sadio Camara, witabye Imana azize igitero cy’imodoka yari yatezwemo ibisasu cyagabwe iwe i Kati.
Uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi wa Mali, Assimi Goïta, ndetse n’ibihumbi by’abaturage.
Sadio Camara yari umwe mu bantu bakomeye mu buyobozi bwa gisirikare, ndetse yari azwiho kuba yaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere umubano wa Mali n’u Burusiya.
Yashyinguwe nyuma y’umuhango wubashywe cyane, wanitabiriwe n’abayobozi b’ingabo za Niger na Burkina Faso, ibihugu bifatanya na Mali mu ihuriro rya AES (Alliance des Etats du Sahel).
Urupfu rwa Camara rukomeje guca intege ubutegetsi bwa gisirikare buriho, mu gihe umujyi wa Kidal uri mu majyaruguru wamaze kujya mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.
Ibi bitero byahitanye nibura abantu 23 barimo abasivili n’abasirikare, bikaba byarateye impungenge ku bushobozi bwa Leta bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Nubwo Perezida w’inzibacyuho Assimi Goïta yatangaje ko ibintu biri kugenzurwa, inyeshyamba zo zivuga ko ubutegetsi buriho buzagwa vuba cyangwa bitinze.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwatangaje ko butazava muri Mali, buhakana ibyifuzo by’inyeshyamba by’uko bwahava.
rwandatribune.rw