Ku wa 30 Mata 2026, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, ahazwi nka Commune Rouge, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri ibiri yabonetse vuba.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, ndetse n’Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda, François Xavier Kalinda, hamwe n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, inzego z’umutekano n’abaturage benshi.
Imibiri yashyinguwe yiyongereye ku yari isanzwe iharuhukiye
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, yasabye abaturage bose bazi aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri, gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yavuze ko kuri uru rwibutso hasanzwe hashyinguwe imibiri 5,209, none hakaba hiyongereyeho indi mibiri 2, bigatuma igera ku 5,211.
Yagize ati: Turakangurira buri wese ufite amakuru ku mibiri itarashyingurwa kuyatanga, kugira ngo abo twabuze bashyingurwe mu cyubahiro gikwiye.
Inzego z’umutekano zagaragaje ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu ijambo ryatanzwe na Major General NKUBITO Eugene, hagarutswe ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragazwa na bamwe mu bantu, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko hakigaragara abapfobya Jenoside ndetse n’abayihakana, bagerageza kuyobya urubyiruko, ashimangira ko hari n’ibibazo byagaragaye mu cyumweru cyo kwibuka, aho habonetse nibura imanza 13 zifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yanenze byimazeyo abayobozi n’abasirikare bo mu bihe byashize bagize uruhare mu gusenya igihugu, anagaruka ku mateka ya politiki y’u Rwanda mbere ya Jenoside, agaragaza uko ubuyobozi bubi bwashyize imbere ivangura n’urwango byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuhamya bwatanzwe na HABINSHUTI Spirière (uwarokotse Jenoside) Yagaragaje ubuzima bubi abatutsi banyuzemo kuva mu myaka ya 1990.
Yavuze uko yakuriye mu ivangura rikabije, aho no mu ishuri yabwirwaga amagambo amutesha agaciro azira uko yavutse.
Yagarutse ku buryo umuryango we watotejwe, bamwe bakicwa urw’agashinyaguro, abandi bagahunga.
Yatanze urugero rwa se wishwe nabi, umutwe ugatemwa, ndetse n’abandi bo mu muryango we bishwe n’abo babanaga mu buzima bwa buri munsi.
Yasabye abaturage bose bazi aho imibiri y’ababo iri kubigaragaza, anenga abaceceka bakanga gutanga amakuru.
Yashimiye kandi ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zikanagarura ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uhagarariye IBUKA, Hon. MANIRORA Annonciata, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu buryo bwihariye mu Karere ka Rubavu, cyane cyane mu bice byahoze ari Komini Nyamyumba na Kanama.
Yagaragaje ko hari aho bicishaga abatutsi bakoresheje ibisuti, agaragaza ubukana Jenoside yakoranywe. Yashimiye abagize uruhare mu gutabara abatutsi, anenga abacecetse barebera abicwaga.
Yagize ati: Ntabwo ari igihe cyo kurenzaho kubabarira tudashingiye ku kuri; tugomba gukomeza gusaba ukuri no guharanira ubutabera.
Mu ijambo ry’Umushyitsi Mukuru, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier KALINDA, yagaragaje ko kwibuka ari umwanya wo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside no kubereka ko igihugu kibari hafi.
Yagize ati: Iki ni igihe cyo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside no kubereka ko bafite ubuyobozi bubitaho, bubarinda kandi bubaherekeza mu rugendo rwo kwiyubaka.
Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku rwibutso rwa Commune Rouge
Ni umuhango washimangiye ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo adakwiye kwibagirana, ahubwo agomba guhora yibutswa, hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’urwango.
Rwarinda Gaston
rwandatribune.rw