Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > Uncategorized > BURUNDI: Pasiteri w’Umunyamulenge yashimuswe n’abakozi ba SNR ari mu rusengero
Uncategorized

BURUNDI: Pasiteri w’Umunyamulenge yashimuswe n’abakozi ba SNR ari mu rusengero

Mwizerwa Ally
Last updated: September 14, 2026 3:15 pm
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

Pasiteri Nzayitegaho Gédéon, Umunyamulenge uyobora Itorero Carmel rikorera ku Mutukura, yafashwe n’abakozi b’Urwego rw’Iperereza rw’u Burundi, SNR (Service National de Renseignement), ku wa 10 Nzeri 2026.

Amakuru avuga ko uyu mupasiteri yafatiwe ku rusengero asanzwe ayobora, ku Mutukura, 7ème Avenue, mu gihe yari imbere y’abanyeshengero.

Abakozi ba SNR bamufashe bamubwiye ko bamujyanye muri Documentation, ahazwi kuba hafi ya Cathédrale Regina Mundi i Bujumbura. Icyakora, ntibigeze batangaza impamvu y’ifatwa rye cyangwa ibyo yaba akekwaho.

Kuva yafatwa, abantu be bavuga ko batemerewe kongera kumusura. Bavuga ko kugeza ubu batamenya aho afungiye, uko amerewe cyangwa impamvu nyayo yatumye atabwa muri yombi.

Ifatwa rye rije rikurikira irya Nkunda Kilayi Jalos

Ifatwa rya Pasiteri Nzayitegaho rije nyuma y’ifatwa rya Nkunda Kilayi Jalos, na we Umunyamulenge, wafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura ku wa 8 Nzeri 2026.

Amakuru yaje kugaragaza ko Nkunda Kilayi Jalos na we ari umupasiteri, nubwo ibyo bitari byamenyekanye mu makuru ya mbere yatangajwe ku ifatwa rye.

Mu gihe gito, aba Banyamulenge bombi bafashwe n’inzego z’umutekano cyangwa z’iperereza mu Burundi, ibintu byateje impungenge mu bantu bo muri uwo muryango.

Nta mpamvu y’ifatwa iratangazwa

Kugeza ubu, nta tangazo rya SNR cyangwa irindi rwego rwa Leta y’u Burundi ryashyizwe ahagaragara risobanura impamvu Pasiteri Nzayitegaho Gédéon yafashwe.

Abantu be bakomeje gusaba ko bamenyeshwa aho ari n’impamvu afunzwe, mu gihe amakuru ku buzima bwe n’aho afungiye akomeje kuba make.

Iri fatwa kandi rije mu gihe hari impungenge zikomeje kugaragazwa n’abanyamulenge bamwe ku bijyanye n’ifatwa n’iperereza bikorerwa bamwe mu bagize uyu muryango baba mu Burundi.

Mwizerwa Ally

rwandatribune

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article FIZI: Amakimbirane mu bayobozi ba Wazalendo avutsemo ihuriro rishya A.P.C.
Next Article Kicukiro;hatangiye kuburanishwa urubanza rw’umuhanzi Ishimwe Vestine asaba gatanya  
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Israel Refuses to Leave Lebanon: Are Trump’s Iran Peace Efforts Falling Apart Before They Begin?

By
Mwizerwa Ally

Katumbi Ashyigikiye Amasezerano ya RDC na Amerika

By
ICYITEGETSE Florentine

RDC: Imyigaragambyo yibasiye icyicaro cya CENCO i Kinshasa nyuma y’impaka ku Itegeko Nshinga

By
Mwizerwa Ally
MU MAHANGAUncategorized

U Bubiligi Bugiye Gushyira Ahagaragara Inyandiko Zigaragaza Aho Umutungo wa RDC Uherereye

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?