Umwe mu bakozi b’Ikigo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, Institut Congolais pour la Conservation de la Nature (ICCN), yiciwe mu gitero cyagabwe ku ishami rya Réserve de Faune à Okapis (RFO) riherereye i Nduye, muri Teritwari ya Mambasa, Intara ya Ituri.
ICCN yatangaje ko uwishwe ari Jean Tandu Koliwa, wari umurinzi w’aka gace kabungabunga inyamaswa n’ibidukikije.
Iki kigo kivuga ko igitero cyagabwe n’abarwanyi ba ADF-MTN, aho uretse kwica uyu mukozi, banatwitse inyubako z’ishami rya RFO riherereye i Nduye.
Umuyobozi Mukuru wa ICCN, Yves Milan Ngangay, yihanganishije umuryango wa Jean Tandu Koliwa ndetse na bagenzi be bakoranaga, anashimira ubutwari yagize mu kazi ko kurinda ibidukikije.
Igitero cy’i Nduye cyongeye gutera impungenge ku mutekano w’abakozi bashinzwe kurinda ibice by’ibinyabuzima muri Mambasa, ahakomeje kugaragara ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Réserve de Faune à Okapis ni agace karinzwe kazwi cyane kubera ibinyabuzima byihariye kabamo, birimo okapi, ndetse kakaba kamwe mu duce tw’ingenzi muri RDC mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Itwikwa ry’inyubako z’iri shami rishobora kandi kubangamira ibikorwa byo kurinda inyamaswa, gukumira ubuhigi butemewe no gukurikirana ibikorwa byangiza ibidukikije muri aka gace.
Urupfu rw’umurinzi wa RFO n’itwikwa ry’inyubako z’iri shami byongeye kugaragaza ibibazo by’umutekano abakozi bashinzwe kubungabunga ibidukikije bahura na byo mu bice bya Ituri bikunze kugaragaramo ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Rwandatribune.rw