Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya RWANBATT-2 ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zahawe imidali y’ishimwe kubera ubwitange n’ubunyamwuga zigaragaza mu kazi kazo.
Uyu muhango wabereye ku kigo cy’izi ngabo mu gace ka Bossembélé, muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko, ku wa 27 Kanama 2026. Wari uyobowe n’Umugaba wungirije w’Ingabo za MINUSCA, Maj Gen Maychel Asmi, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri wa Ombella-M’Poko, Joseph Dokombo, ndetse n’Umuyobozi wa MINUSCA mu Burengerazuba, Brig Gen Ganselem Lkhagvasuren.
Maj Gen Asmi yashimiye RWANBATT-2 ku ruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za MINUSCA, avuga ko imidali bahawe ari ikimenyetso cy’ubwitange, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu gukorera abaturage ba Centrafrique.
Yashimangiye kandi ko ibikorwa by’izi ngabo byagize uruhare mu kongera umutekano no gutuma bamwe mu baturage bari baravuye mu byabo bashobora gutaha.
Umuyobozi wa RWANBATT-2, Col LK Munana, yavuze ko izi ngabo zizakomeza gukora kinyamwuga no kuzuza inshingano zahawe kugeza igihe ubutumwa bwazo buzarangirira.
Usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano, Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique zinagira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, birimo umuganda, gutanga amaraso n’ibindi bikorwa by’ubutabazi n’imibereho myiza.
Rwandatribune.rw