Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahisemo Nicholas “Nick” Checker kugira ngo abe Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda, icyakora akaba agomba kubanza kwemezwa na Sena mbere yo gutangira inshingano.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida wa Amerika ku wa 21 Nyakanga 2026 ryagaragaje ko Checker ari mu bayobozi bashya Trump yashyikirije Sena kugira ngo isuzume kandidatire zabo ku myanya itandukanye ya Leta.Naramuka yemejwe, azaba ahagarariye inyungu za Amerika mu Rwanda ndetse akomeze guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Nicholas Checker ni umudipolomate ufite ubunararibonye mu bibazo bya Afurika.
Yigeze kuyobora ibikorwa birebana n’ubufatanye na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, anashinzwe gahunda z’ubufasha mpuzamahanga.
Mbere y’izo nshingano, yakoreye urwego rw’ubutasi rwa Amerika (CIA) imyaka isaga icumi, hagati ya 2014 na 2025, akurikirana ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Ihembe rya Afurika.
Yanabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama Nkuru y’Umutekano wa Amerika.
Checker yanamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo ku wa 7 Mata 2026, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoresheje ku mugaragaro inyito “Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko yasuye inzibutso za Nyamata na Ntarama, aho yiboneye ubukana bw’amateka igihugu cyanyuzemo.
Yashimangiye ko gukumira Jenoside bisaba gukurikirana abayigizemo uruhare no guha ubutabera abarokotse, ashimangira ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda muri uwo murongo.
Nicholas Checker azasimbura Eric Kneedler warangije inshingano ze muri Mutarama 2026.
Mu gihe cy’amezi atandatu ashize, Ambasade ya Amerika i Kigali yari iyobowe by’agateganyo na Chargé d’Affaires John Armiger.
Rwandatribune.rw