Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko hagiye gutegurwa ibiganiro by’imbere mu gihugu bigamije gushakira ibisubizo ibibazo bya politiki n’umutekano, cyane cyane intambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’igihugu.
Nk’uko umwe mu bajyanama be, Jacques Kongolo Bigirumwami, yabwiye BBC Gahuza, ibi biganiro bizahuza Abanyekongo bafite uruhare mu buzima bwa politiki, by’umwihariko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro yemeye gushyigikira inzira y’amahoro.
Yavuze ko umutwe wa M23 utari mu bazatumirwa, kuko Leta ya RDC iwushinja gukorana n’u Rwanda no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kongolo yavuze ko ikibazo cya M23 kiri kuganirwaho mu bindi biganiro, birimo ibibera i Doha, bityo uwo mutwe utazitabira ibiganiro by’imbere mu gihugu.
Icyakora, bamwe mu basesenguzi bavuga ko kutatumira M23 bishobora gutuma ibiganiro bitagera ku ntego zabyo, kuko abayobozi bawo barimo Corneille Nangaa na Sultani Makenga ari Abanyekongo.
Mu gihe Leta ya Kinshasa ivuga ko bakorera inyungu z’ibindi bihugu, M23 n’u Rwanda byo bikomeje guhakana ibyo birego.
Leta ya RDC ivuga ko yizeye ko ibi biganiro, bizahuza Abanyekongo ubwabo, bizatanga amahirwe mashya yo kuganira ku bibazo byugarije igihugu no gushaka ibisubizo birambye nyuma y’uko ibiganiro byinshi byabaye mu myaka yashize bitatanze umusaruro wari witezwe.
Rwandatribune.rw