
Inama y’Abepiskopi bo muri Congo Kinshasa bamaganye umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, bavuga ko ibyo bishobora gushyira mu kaga ubumwe bw’igihugu.
Mu itangazo ryabo, bavuze ko umutekano mu burasirazuba ukomeje kuba mubi cyane, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica abasivili no kwimura abaturage ku ngufu. Bavuze ko ibi bishobora guhungabanya stabilité régionale ndetse bikaba ikibazo gikomeye cya humanitaire.
Ku bijyanye n’ubukungu, Abepiskopi bavuze ko nubwo hari ibikorwa remezo bike byubakwa, abaturage benshi bakomeje kubaho mu bukene bukabije, bigatera frustrations sociales n’ubusumbane bukabije.
Mu rwego rwa politiki, CENCO yaburiye ko ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu buryo bwuzuyemo igitutu n’akarengane rishobora guteza umwuka mubi uganisha mu gusenya ubumwe bw’igihugu kandi ko inzira y’amahoro n’ubwumvikane bidakurikizwa.
Abepiskopi basabye Perezida Félix Tshisekedi kubahiriza indahiro ye ya Konstitusiyo no gukoresha dialogue mu gukemura ibibazo bya politiki. Basabye abaturage gukomeza kuba maso ariko
Mwizerwa Ally
Rwandatribune