
Minembwe yongeye kuba ingingo y’impaka nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zitangaje ko zongeye gufata Minembwe-Centre nyuma y’imirwano ikomeye zabayemo n’abarwanyi ba Twirwaneho n’abo Kinshasa ifata nk’abafatanyabikorwa ba AFC/M23.
Mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyepfo Liyetena Reagan Kalonji , FARDC ivuga ko yigaruriye Minembwe-Centre n’inkengero zayo, ndetse ko bamwe mu barwanyi bahungiye mu cyerekezo cya Walungu abandi bakivanga mu baturage. Izo ngabo zivuga kandi ko zafashe intwaro n’abarwanyi bamwe mu bo bahanganye.
A riko se, Minembwe igenzurwa na nde uyu munsi?
Nubwo FARDC ivuga ko yagenzuye Minembwe-Centre, ntabwo AFC/M23 cyangwa Twirwaneho biremera ko byatsinzwe muri ako gace. Mu bihe byashize, iyo mitwe yakunze kuvuga ko hari aho iva mu rwego rwo kwisuganya cyangwa guhindura amayeri ya gisirikare, aho kwemera ko yirukanywe burundu.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo atari ukumenya uwinjira bwa mbere mu mujyi gusa, ahubwo ko ari ukumenya ushobora kuwugumamo igihe kirekire. Minembwe iherereye mu misozi miremire kandi ikikijwe n’uduce tworoshye kugenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro, ibintu bituma ubuyobozi bwaho buhora buhindagurika.
Hari kandi amakuru avuga ko imirwano itararangira burundu mu nkengero za Minembwe, bivuze ko n’ubwo FARDC yaba igenzura centre y’umujyi, hari ibindi bice bishobora gukomeza kuba ahakorerwa ibikorwa by’abarwanyi.
Ku bw’ibyo, igisubizo cy’iki kibazo kiracyagoye: FARDC ivuga ko igenzura Minembwe-Centre, ariko uko ibintu bihagaze ku rugamba birerekana ko intambara yo kugenzura Minembwe yose itararangira. Iminsi iri imbere ni yo izerekana niba ari intsinzi irambye cyangwa indi ntambwe gusa mu rugamba rumaze imyaka ruvugisha benshi muri Kivu y’Amajyepfo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw