Sena ya Amerika yemeje umwanzuro usaba Perezida Donald Trump kutongera gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri Iran atabanje kubisabira uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko.
Nubwo uyu mwanzuro watowe, ntabwo ufite imbaraga z’amategeko zo guhagarika ibikorwa bya Perezida ako kanya.
Mu matora yabaye ku wa Kabiri, bamwe mu basenateri b’ishyaka ry’Abarepubulikani bifatanyije n’Abademokarate, maze umwanzuro utsinda ku majwi 50 kuri 48. Uyu mwanzuro wari umaze igihe gito unemejwe n’Umutwe w’Abadepite.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe bamwe mu Badepite n’Abasenateri bo mu ishyaka rya Trump bagaragaza impungenge ku buryo ubutegetsi bwe buri kwitwara mu kibazo cya Iran, ndetse n’intambara imaze amezi hafi atanu ikomeje gukaza umurego.
Trump ntiyakiriye neza iki cyemezo. Abinyujije ku rubuga rwe Truth Social, yavuze ko uyu mwanzuro “wafashwe mu gihe kidakwiriye kandi udafite agaciro,” ashimangira ko uzakomeza gukora ibyo abona bikenewe ku nyungu za Amerika.
Yagize ati: “Batumye inshingano zanjye zirushaho kugorana, ariko nzasohoza ibyo ngomba gukora uko byagenda kose”.
Nubwo umwanzuro watowe n’imitwe yombi ya Kongere, ntiwoherezwa kwa Perezida ngo awushyireho umukono cyangwa awange, bityo ukaba ufatwa nk’ubutumwa bwa politiki bugaragaza uko bamwe mu bagize Inteko babona uruhare rwa Perezida mu gufata ibyemezo by’intambara.
Aya matora abaye ubwa mbere kuva mu 1973 imitwe yombi ya Kongere yemeranyije ku mwanzuro ugamije kugenzura no kugabanya ububasha bwa Perezida mu bikorwa bya gisirikare.
rwandatribune.rw