Umuhanzikazi Butera Knowless ari mu byishimo nyuma yo kubona umwe mu bagore yafashije yongeye guhaguruka mu buzima, arangiza amasomo y’ubudozi ndetse ahabwa impamyabushobozi imwemerera kwinjira ku isoko ry’umurimo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Knowless yavuze ko yishimiye urugendo rw’uyu mugore witwa Rachel, wanyuze mu bihe bikomeye birimo ihohoterwa ryamuviriyemo no gusama inda atabiteganyaga, ibintu byatumye atakaza icyizere cy’ubuzima.
Yagize ati: “Mu ntangiriro za 2025 ni bwo Nyagasani yaduhuje na Rachel. Yari ameze nabi cyane, yumva nta cyizere cy’ubuzima agifite.
Ihohoterwa yakorewe ryari ryaramusigiye ibikomere bikomeye”.
Knowless yavuze ko igihe bahuraga Rachel yari ageze aho atekereza kwiyambura ubuzima. Gusa, binyuze mu biganiro, kumutega amatwi no kumuba hafi, yaje kongera kwizera ko ashobora kubaho no kugera ku nzozi ze.
Rachel yavuze ko kuva akiri muto yarotaga kuzaba umudozi, kuko yakundaga imyenda n’ubudozi. Nyuma yo guhabwa amahirwe yo kwiga muri Gasore Foundation, yamaze umwaka yiga ubudozi, arangiza amasomo ye anahabwa impamyabushobozi.
Uyu mugore abarizwa mu bafashwa na Butera Care Foundation, umuryango washinzwe na Butera Knowless mu 2025 ugamije gufasha abangavu batewe inda bakiri bato n’ababyeyi barera abana bonyine. Kugeza ubu, uyu muryango umaze gufasha abantu bagera kuri 50.
Mu kiganiro Knowless yagiranye na IGIHE, yavuze ko intambwe ikurikiraho ari ugufasha Rachel kubona akazi cyangwa ubushobozi bwo gutangira umwuga we, kugira ngo abashe kwibeshaho no kubaka ejo hazaza he mu bwigenge.
rwandatribune.rw