Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Kagame: “Kwifuza Kuba Perezida Si Ikibazo, Ikibi Ni Kugambanira Igihugu”
AMAKURUPOLITIKE

Kagame: “Kwifuza Kuba Perezida Si Ikibazo, Ikibi Ni Kugambanira Igihugu”

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 27, 2026 6:40 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko kwifuza kuyobora igihugu atari ikibazo, ahubwo ikibazo nyamukuru ari igihe umuntu akoresha iyo ntego mu nzira zo kugambanira igihugu cyangwa agahinduka igikoresho cy’abashaka kugisenya.

Ibi yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika yabereye muri Intare Arena, yitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abayobozi batandukanye na Madamu Jeannette Kagame.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe mu bari bafite imyanya ikomeye mu buyobozi cyangwa hafi yabwo bashutswe n’abantu bo hanze, bababwira ko bashobora kuzaba ba Perezida b’u Rwanda.

Yagarutse ku bahoze ari abayobozi bakomeye barimo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya na Théogène Rudasingwa, avuga ko bari mu bantu bibonagamo cyangwa babonwagamo ubushobozi bwo kuyobora igihugu, ariko bagahitamo inzira mbi yo kurwanya inyungu z’u Rwanda.

Yasobanuye ko kuba umuntu yarota kuyobora igihugu atari icyaha, kuko ari uburenganzira bwa buri wese.
Gusa yashimangiye ko ubuyobozi budakwiye kuba uburyo bwo kugera ku nyungu bwite cyangwa gukorera inyungu z’abanyamahanga.

Perezida Kagame yavuze kandi ko hari n’abacuruzi bigeze kugerageza kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bya Leta, bashaka kugira abayobozi bashyirwaho cyangwa bakurwaho hakurikijwe inyungu zabo bwite.

Yashimangiye ko ibyo bitigeze byemerwa mu Rwanda rw’ubu, kandi ko ubuyobozi bw’igihugu budashobora kugengwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa n’imitwe ifite inyungu zihariye.

Mu gusoza, Perezida Kagame yashimiye Unity Club ku ruhare yagize mu gufasha Abanyarwanda kuva mu mitekerereze mibi no kwimakaza ubumwe, avuga ko ari imwe mu nkingi zifasha igihugu gukomeza inzira y’ubumwe n’iterambere.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article l’expansion vers la Tshopo, le Katanga et le Maniema est la seule voie permettant à l’AFC/M23 de renforcer son poids diplomatique:Selon le Pr Mulumba Alex
Next Article Uganda: UPDF Military Shuts Down NTV Uganda, Spark TV, and Daily Monitor
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURU

Perezida Kagame Yakiriye Intumwa z’Abadepite Bo Muri Amerika, Baganira ku Kwagura Ubufatanye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uganda:Igisilikare Cya UPDF Cyafunze NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

RDF Yasezeye ku Ba Ofisiye Bagizwe mu Kiruhuko cy’Izabukuru, Ishima Umusanzu Wabo mu Kubaka Igihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Kuki Saudi Arabia Ibona Sudani nk’Urufunguzo rw’Umutekano w’Inyanja Itukura?

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?