Perezida Paul Kagame yavuze ko kwifuza kuyobora igihugu atari ikibazo, ahubwo ikibazo nyamukuru ari igihe umuntu akoresha iyo ntego mu nzira zo kugambanira igihugu cyangwa agahinduka igikoresho cy’abashaka kugisenya.
Ibi yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika yabereye muri Intare Arena, yitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abayobozi batandukanye na Madamu Jeannette Kagame.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe mu bari bafite imyanya ikomeye mu buyobozi cyangwa hafi yabwo bashutswe n’abantu bo hanze, bababwira ko bashobora kuzaba ba Perezida b’u Rwanda.
Yagarutse ku bahoze ari abayobozi bakomeye barimo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya na Théogène Rudasingwa, avuga ko bari mu bantu bibonagamo cyangwa babonwagamo ubushobozi bwo kuyobora igihugu, ariko bagahitamo inzira mbi yo kurwanya inyungu z’u Rwanda.
Yasobanuye ko kuba umuntu yarota kuyobora igihugu atari icyaha, kuko ari uburenganzira bwa buri wese.
Gusa yashimangiye ko ubuyobozi budakwiye kuba uburyo bwo kugera ku nyungu bwite cyangwa gukorera inyungu z’abanyamahanga.
Perezida Kagame yavuze kandi ko hari n’abacuruzi bigeze kugerageza kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bya Leta, bashaka kugira abayobozi bashyirwaho cyangwa bakurwaho hakurikijwe inyungu zabo bwite.
Yashimangiye ko ibyo bitigeze byemerwa mu Rwanda rw’ubu, kandi ko ubuyobozi bw’igihugu budashobora kugengwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa n’imitwe ifite inyungu zihariye.
Mu gusoza, Perezida Kagame yashimiye Unity Club ku ruhare yagize mu gufasha Abanyarwanda kuva mu mitekerereze mibi no kwimakaza ubumwe, avuga ko ari imwe mu nkingi zifasha igihugu gukomeza inzira y’ubumwe n’iterambere.
rwandatribune.rw