Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Uganda:Igisilikare Cya UPDF Cyafunze NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uganda:Igisilikare Cya UPDF Cyafunze NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 28, 2026 11:42 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yiyemereye ko ariwe watanze itegeko ryo gufunga ibinyamakuru bya NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatumye hafungwa ibitangazamakuru birimo NTV Uganda, Spark TV ndetse na Daily Monitor.

Nk’uko bitangazwa, NTV Uganda na Spark TV byahise bihagarika ibiganiro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, nyuma y’uko inzego z’umutekano zigose ahakorera ikigo cya Nation Media Group (NMG) ari nacyo nyiri ibi bitangazamakuru.

Ibi byakurikiye kandi ubutumwa bwa Gen Muhoozi ku rubuga rwa X, aho yavugaga ko hafashwe icyemezo cyo gufunga ibyo bitangazamakuru, anagaragaza ko hari gahunda yo gukaza ingamba ku bitangazamakuru bivuga ku buyobozi bukuru bw’igihugu.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Muzehe (Perezida Museveni) yemeye gahunda yanjye yo gufunga NTV na Monitor. Tugiye kubishyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko inkuru mbi ku gihugu zigomba kujya zinyuzwa mu buyobozi bwe mbere yo gutangazwa.

Ati “Kuva ubu inkuru mbi kuri Uganda zigomba kubanza kwemezwa n’ibiro byanjye. Muri Uganda ntabwo nemera ibijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Itangazamakuru rigomba guhabwa umurongo n’abaharaniye impinduramatwara.”

Gen Muhoozi yategetse ko ibi bitangazamakuru bitazongera gufungurwa hatabonetse uburenganzira bwe.

NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor bibarizwa muri Nation Media Group Uganda, ikigo gikomeye mu itangazamakuru muri aka karere.

Imiryango mpuzamahanga ikomeje kwamagana iki gikorwa ivuga ko kinyuranye n’itegeko nshinga,mu gihe abasesenguzi mu bya Politiki bakomeje kwibaza uburyo umuhuhungu wa Perezida Museveni yivanga mu buyobozi bwite bwa Leta ya Uganda akagera naho yivanga mu mikorere y’itangazamakuru.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uganda: UPDF Military Shuts Down NTV Uganda, Spark TV, and Daily Monitor
Next Article AFC/M23 Yaciye Amarenga yo Kwivana Mu Biganiro Bya Doha
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMAUMUTEKANO

Burundi: Loni Yagaragaje Impungenge ku Bwicanyi n’Abantu Baburirwa Irengero

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC: FARDC na AFC/M23 Batangiye Gushyira Mu Bikorwa Amasezerano ya Doha

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ikiganiro cy’Igihugu n’Uruzinduko Rwa Tshisekedi i Mbuji-Mayi Byibanzweho n’Ibitangazamakuru Byo Muri RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Nyuma y’Impagarara za Iran, Igiciro cya Peteroli Cyatangiye Kumanuka: Isoko Mpuzamahanga Ryatangiye Guhumeka

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?