Abarenga 200 bari Barazimiye Bongera Kuboneka Nyuma y’Igitero cya UPDF kuri ADF

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu bikorwa byo guhashya umutwe wa ADF mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangaje ko zabohoye abasivili basaga 200 bari barashimuswe n’uyu mutwe w’iterabwoba.

Ni amakuru yatangajwe ku wa 19 Mata 2026, aho UPDF yavuze ko abo bantu bari bafungiwe mu kigo gikomeye cya ADF giherereye hafi y’umugezi wa Epulu, mu ntara ya Ituri.

Icyo kigo cyari kiyobowe n’umuyobozi w’uyu mutwe uzwi nka Ssebagala, bakunda kwita “Mzee Mayor”.

Igitero cyagabwe n’izo ngabo cyagize ingaruka zikomeye kuri ADF, kuko cyahitanye abarwanyi benshi bayo, abandi barafatwa, ndetse n’intwaro nyinshi zari zarahishwe zirafatirwa.

Abageragezaga guhunga ntibabashije kubacika, ibintu bigaragaza igitutu gikomeje gushyirwa kuri uyu mutwe.

Mu babohowe harimo abana benshi, barimo n’umukobwa w’imyaka 14.

Abavuye mu bunyago bagaragaje ko babagaho mu buzima bw’agahinda gakabije, aho bahoraga bicishwa inzara, bagakoreshwa imirimo y’agahato, ndetse bagahanishwa ibihano bikomeye igihe batubahirizaga amabwiriza ya ADF.

Ibi byongeye kugaragaza ubugome bukabije uyu mutwe ukomeje gukorera abasivili mu duce ugenzura.

UPDF yakomeje ivuga ko yanagabye ibindi bitero mu bice bikikije umugezi wa Ituri, aho yafashe mpiri abarwanyi bamwe bari bagerageje guhunga.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, ingabo za Uganda zakajije umurego mu bikorwa bya gisirikare bigamije guca intege burundu ADF, umutwe umaze igihe kinini uhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Uyu mutwe washinzwe mu myaka ya 1990 muri Uganda, nyuma wimukira mu mashyamba ya Congo, aho wakomeje ibikorwa by’iterabwoba birimo ubwicanyi n’ishimuta ry’abaturage.

Uyu munsi, ukomeje gufatwa nk’imwe mu mpamvu nyamukuru zituma umutekano wo muri aka karere ukomeza kuba muke.

Mu rwego rwo kuwurwanya, Uganda na RDC byashyizeho ibikorwa bihuriweho bya gisirikare bizwi nka Operation Shujaa, bigamije kuwurandura burundu.

Nubwo hari intambwe igenda iterwa, umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo uracyari ikibazo gikomeye, bitewe n’imiterere y’amashyamba menshi ndetse n’imikoranire y’imitwe itandukanye yitwaje intwaro.

Gusa, ibikorwa nk’ibi byo kubohoza abasivili no gusenya ibirindiro bya ADF bikomeje kugaragaza icyizere cyo kugabanya imbaraga z’uyu mutwe no kugarura umutekano mu karere.

 

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *