Monday, 24 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Urukingo rwa mRNA Rushobora Guhindura Ahazaza h’Ubuvuzi Bwa Kanseri
Kagame: Umupira w’u Rwanda ugomba kuva mu Kajagari
Kagame ku Bafunga Inganda z’Inzoga: “Abantu Barapfa, ese Turashaka Inganda Cyangwa Abakozi Bazikoramo Bagahitanwa n’Ibyo Bakora?”
Papa Léon XIV Yasabye Amahanga Kongera Imbaraga mu Kurwanya Ebola Muri RDC
Uganda n’u Burundi Byatangiye Ibiganiro ku Butumwa bw’Amahoro Muri Gaza
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > Iran Yanze Igitutu Cya Trump, Ishimangira ko Umuhora wa Hormuz Ugifunze
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Iran Yanze Igitutu Cya Trump, Ishimangira ko Umuhora wa Hormuz Ugifunze

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 12, 2026 8:42 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Iran yongeye gushimangira ko Umuhora wa Hormuz utazafungurwa kugeza igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizahagarikira ibyo Tehran ivuga ko ari ibikorwa byo kwivanga mu bibazo by’akarere.

Ibi byatangajwe n’Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC), zisubiza Perezida wa Amerika Donald Trump wari wasabye ko uyu muhora ufungurwa kugira ngo amato atwara ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa yongere kuwunyuramo nta nkomyi.

Mu itangazo ryayo, IRGC yavuze ko nta bwato buzemererwa kunyura muri Hormuz igihe cyose Amerika izaba igikomeje ibikorwa Iran ifata nk’ibangamira ubusugire bwayo n’umutekano w’akarere.
Yagize iti: “Umuhora wa Hormuz uzakomeza gufungwa kugeza igihe ibikorwa bya Amerika byo kwivanga mu karere bihagarariye. Nta bwato buzemererwa kuwunyuramo.”

Aya magambo aje nyuma y’ibiganiro byabereye muri Oman, aho bivugwa ko Washington yashyize igitutu ku ntumwa za Iran kugira ngo zemere gutangaza ko uyu muhora wongeye gufungurwa ku bw’ubwikorezi mpuzamahanga.

Iran kandi yaburiye ko niharamuka habaye ikindi gitero cyitwazwa ibibazo byo muri Hormuz, izasubiza yibasira ibirindiro by’ingabo z’igihugu izabona ko ari cyo kibyihishe inyuma.

Ibi bibaye nyuma y’uko Amerika yagabye ibitero kuri Iran ku wa Gatatu no ku wa Kane, ikavuga ko byakurikiye ibikorwa byo kwibasira amato atwara peteroli hafi y’Umuhora wa Hormuz.
Nubwo Iran itigeze yemera ko yabigizemo uruhare, yari yarabanje gutangaza ko amato yose anyura muri uwo muhora agomba kubanza gukurikiza amabwiriza yashyizweho na IRGC.
Umuhora wa Hormuz ni inzira y’ingenzi inyurwamo n’igice kinini cya peteroli icuruzwa ku isoko mpuzamahanga.
Gukomeza kuwufunga bishobora guhungabanya ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli, kuzamura ibiciro by’ingufu no kugira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi.

Amagambo akakaye akomeje guhererekanywa hagati ya Tehran na Washington arushaho kongera impungenge z’uko umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati ushobora gukaza umurego no guteza ibindi bibazo by’umutekano.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ese Perezida Ndayishimiye Ashobora Kuba Umuhuza Wizewe Mu Kibazo Cya RDC?
Next Article Qatar: Umunyabigwi Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani Yapfuye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

RDF Yasezeye ku Ba Ofisiye Bagizwe mu Kiruhuko cy’Izabukuru, Ishima Umusanzu Wabo mu Kubaka Igihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUUMUTEKANO

Abanyarwanda 302 Batahutswe Bavuye mu Mashyamba ya RDC Aho Bari Barafashwe Bugwate na FDLR

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

America:Umupasiteri Yareze OpenAI Avuga ko Inama za ChatGPT Zashyize Ubuzima Bwe Mu Kaga

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

RDC: Amasezerano y’Amabuye Hagati ya Amerika na Kinshasa Yatangiye Gutakarizwa Icyizere

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?