Sunday, 26 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu
Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > Amerika Yongereye Indege Zitanga Lisansi Mu Kirere Cya Israel Mu Gihe Yo na Irani Bikomeje Gukara
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Amerika Yongereye Indege Zitanga Lisansi Mu Kirere Cya Israel Mu Gihe Yo na Irani Bikomeje Gukara

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 17, 2026 10:01 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri gutegura kohereza muri Israel izindi ndege za gisirikare zitanga lisansi mu kirere (air refueling tankers), mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ibikorwa by’igisirikare cyayo no kwitegura icyakorwa mu gihe amakimbirane hagati ya Iran na Israel yakomeza gufata indi ntera.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Axios avuga ko iki cyemezo kiri mu ngamba za Washington zo gukomeza kwiyubaka mu rwego rwa gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati, aho umwuka w’intambara ukomeje gukaza umurego.

Izi ndege zitanga lisansi zikiri mu kirere zifite uruhare rukomeye mu bikorwa by’igisirikare, kuko zituma indege z’intambara n’iz’ubutasi zishobora kumara amasaha menshi mu kirere no kugera ku ntego ziri kure bitabaye ngombwa ko zibanza kumanuka ku bibuga by’indege kugira ngo zuzuzwe lisansi.
Iyi gahunda ije mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran ukomeje kwiyongera.

Mu minsi ishize, impande zombi zakomeje gushinjanya no kugirana ibikorwa bya gisirikare, ibintu byakajije impungenge z’uko amakimbirane ashobora gukwira mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nubwo amakuru agaragaza ko izi ndege zizoherezwa muri Israel ari kimwe mu bigize imyiteguro y’igisirikare cya Amerika, kugeza ubu nta tangazo rasmi ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon) cyangwa ubuyobozi bwa Israel ryemeza ayo makuru.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko kohereza izi ndege byerekana ko Amerika ishaka gukomeza kugira ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa by’indege zayo n’iz’abafatanyabikorwa bayo igihe cyose byaba bibaye ngombwa, cyane cyane mu gihe habaye ibikorwa by’intambara bimara igihe kirekire.

Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje gushakirwa inzira yo kugabanya ubushyamirane, gukaza imyiteguro ya gisirikare bikomeje guteza impungenge amahanga, aho benshi batinya ko amakimbirane hagati ya Iran, Israel na Amerika ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere ndetse no ku bukungu bw’isi, by’umwihariko ku isoko ry’ingufu n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: AFC/M23 Ivuga ko Yafashe Uduce Dutatu Nyuma y’Ibihano Bya Loni
Next Article Ubutabera:Urukiko rwatangiye kuburanisha urubanza Ikinyamakuru Imena kiregamo Green Party
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni Muri Sudani y’Epfo Yasuye Abasirikare b’u Rwanda Bari mu Butumwa bw’Amahoro

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC: FARDC n’AFC/M23 Batangije Urwego Ruhuriweho Rugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOMU MAHANGA

Ukraine: Russian Missile and Drone Strikes Leave Devastation Across Kyiv

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?