Tuesday, 24 Nov 2026
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Kivu y’Amajyepfo: FARDC Yerekanye Abantu 12 Ivuga ko ari Abarwanyi ba FRN Yafatiye i Fizi
Lubumbashi: Abepisikopi n’Abakirisitu Batewe Ibyuka Biryana mu Maso Ubwo Bashakaga Kwitabira Imyigaragambyo
FARDC Igize Icyo Itangaza Ku Ndege Yarasiwe I Minembwe
Gukopera Hakoreshejwe AI Kwatumye Minisitiri w’Uburezi Yegura
Amerika iri Gukora Iperereza ku Mugore Ukekwaho Kuneka Jensen Huang Wahoze Ayobora NVIDIA
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > AFC/M23 Yatangije Igikorwa Cyo Gutera Ibiti i Goma, Col. Naanga aracyitabira
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

AFC/M23 Yatangije Igikorwa Cyo Gutera Ibiti i Goma, Col. Naanga aracyitabira

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 18, 2026 9:25 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagaragaye yifatanyije n’abayobozi n’abaturage b’Umujyi wa Goma mu gikorwa cyo gutera ibiti kizwi nka “Goma Verte”, kigamije kubungabunga ibidukikije no kongera ubuso buteyeho amashyamba.

Nk’uko byatangajwe na Life UP TV, Nangaa yifatanyije n’Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Désiré Ngabo Kisuba, mu gikorwa cyabereye mu bice bitandukanye by’umujyi, aho hatewe ibiti hagamijwe guteza imbere gahunda yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Corneille Nangaa n’abandi bayobozi bambaye imyambaro y’icyatsi yateguriwe iki gikorwa, mu gihe bari batera ibiti ku mihanda ya Goma.

Iki gikorwa kibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje kugenzura Umujyi wa Goma n’ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Uyu mutwe umaze igihe uvuga ko, uretse ibikorwa by’umutekano, unashyize imbere gahunda zigamije guteza imbere imiyoborere, isuku, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ibikorwa remezo mu duce ugenzura.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article NLA: Abatunze Ubutaka Bagiye Kujya Boherezwa Ubutumwa Bubamenyesha Icyo Bugenewe Gukoreshwa
Next Article Uganda: Gen Moses Ali Wari Umaze Imyaka Irenga 50 Muri Politiki Yapfuye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Kinshasa:Umwuka mubi wa Politiki guceceka kw’amahanga ku nyugu z’amabuye y’agaciro

By
Mwizerwa Ally
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Tshisekedi Yatangaje Abazitabira Ibiganiro by’Igihugu, M23 Isigara Hanze

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Abiy Ahmed Yongeye Kwegukana Intsinzi Ikomeye mu Matora ya Ethiopia

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Koreya ya Ruguru Yagerageje misile Zishobora Kuraswa n’Ubwato bwo mu Mazi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?