Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ku mugaragaro ishyaka rishya rya politiki ryiswe Republican Patriots, mu gikorwa cyashimangiye ko umubano we n’uwahoze ari inshuti ye ya hafi ndetse bafatanyije urugamba rwa politiki, Ousmane Sonko, ugeze ahakomeye mu gusenyuka.
Iri shyaka rije rikurikira kutumvikana kwavuzwe hagati ya Faye na Sonko, bombi bagejeje ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’Éthique et la Fraternité) ku butegetsi nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida yo mu 2024.
Mu gihe haburaga iminsi mike ngo iri shyaka ritangazwe, abayobozi batandukanye ba Pastef, barimo abo ku rwego rw’intara n’urubyiruko, bari bamaze kwerekeza ku ruhande rwa Perezida Faye. Yanabonye ubufasha bwa bamwe mu banyapolitiki bakomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Alliance for the Republic (APR).
Umwuka mubi hagati ya Faye na Sonko watangiye kugaragara bitewe n’ukutumvikana ku miyoborere y’igihugu, cyane cyane ku buryo Sénégal yagombaga kuganira n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ku nguzanyo, mu gihe igihugu cyari gikomeje guhangana n’umwenda munini.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Faye yakuye Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Icyakora, Sonko yakomeje kugira ijambo rikomeye muri politiki y’igihugu, kuko ishyaka Pastef ryagumanye ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yahise atorwa kuba Perezida waryo.
Muri Gicurasi, Faye yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Ahmadou Al Aminou Lo, anashyiraho Guverinoma nshya itarimo n’umwe mu bagize Pastef, nyuma y’uko Sonko atangaje ko ishyaka ayoboye ritazayigiramo uruhare.
Nubwo ubu batandukanye mu rwego rwa politiki, Faye na Sonko bari barahurije hamwe imigambi myinshi ubwo biyamamazaga mu 2024, irimo guhanga imirimo mishya ku rubyiruko, kurwanya ruswa no kongera inyungu Sénégal ikura mu mutungo kamere, nk’amavuta ya peteroli, gaz n’amabuye y’agaciro.
Icyakora, ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda ryahuye n’imbogamizi zirimo umwenda ukomeje kwiyongera.
Ubuyobozi bwa Faye bwatangaje ko bwasanze ubutegetsi bwabubanjirije bwarahishe amakuru ku myenda y’igihugu ifite agaciro ka miliyari z’amadolari.
Abasesenguzi bavuga ko ishingwa rya Republican Patriots rishobora guhindura isura ya politiki ya Sénégal, aho biteganyijwe ko ihangana hagati ya Perezida Faye na Sonko rizarushaho gukomera mu matora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu 2027 ndetse no mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2029.
Rwandatribune.rw