Sunday, 26 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu
Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana
AMAKURUIMIKINO

Yaoundé Kanyankore Gilbert, Umunyabigwi Mu Mupira w’Amaguru Mu Rwanda no Mu Burundi, Yitabye Imana

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 26, 2026 8:50 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Kanyankore Gilbert wamamaye ku izina rya “Yaoundé”, umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu Burundi, yitabye Imana afite imyaka 72 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026.

Yari amaze igihe arwaye, ndetse hashize umwaka umwe asezeye ku mwuga wo gutoza amakipe.

Yaoundé asize amateka akomeye cyane muri ruhago yo mu karere, by’umwihariko muri Vital’O FC yo mu Burundi, aho yamaze imyaka igera kuri 30 ari umukinnyi, nyuma akayibera umutoza.

Muri icyo gihe yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe 21, ibintu byamugize umwe mu batoza bafite ibigwi muri iyo kipe.

Yavukiye mu Karere ka Huye mu 1954, ariko akiri muto umuryango we wimukira mu Burundi, ari na ho yakuriye ndetse aharangiriza amashuri yisumbuye.

Nyuma yakomereje amasomo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yize ibijyanye no kunanura no kwita ku myiteguro y’abakinnyi mbere yo kwinjira mu mwuga wo gukina no gutoza umupira w’amaguru.

Mu 1989 ni bwo yatangiye urugendo rwo gutoza muri Vital’O FC, abanza ari umutoza wungirije mbere yo kugirwa umutoza mukuru.

Mu Rwanda, na bwo yakoze amateka atoza amakipe atandukanye arimo Rwanda B, Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, AS Kigali (Les Citadins) na Bugesera FC, ari na yo yabaye ikipe ye ya nyuma mbere yo guhagarika umwuga wo gutoza.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu
Next Article Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umutwe: Sena ya Amerika Yagerageje Kugabanya Ububasha bwa Trump ku Ntambara ya Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUPOLITIKE

Gen Muhoozi Kainerugaba Yageze i Kigali mu Ruzinduko Rwo Kuganira ku Bufatanye Bwa Gisirikare

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Kenya:Igiye Kubakira Raila Odinga Urwibutso Rudasanzwe Ruzatwara Miliyoni 30 z’Amashilingi

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Andy Burnham Atangiye Imirimo Nka Minisitiri w’Intebe Mushya w’u Bwongereza Nyuma y’Isezera Rya Keir Starmer

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?