U Bufaransa bwatangaje ko bushyigikiye gahunda yo gutegura ibiganiro by’igihugu bihuriweho n’impande zose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo igihugu gihanganye na byo.
Ibi byatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga, na Minisiteri y’u Bufaransa ishinzwe Uburayi n’Ububanyi n’Amahanga.
Mu itangazo ryayo, iyo minisiteri yavuze ko:
“U Bufaransa bushimye ibyatangajwe na Perezida Tshisekedi ryo gutegura ibiganiro by’igihugu bihuriweho na bose, bizakorwa ku bufatanye n’amadini akomeye ndetse no ku nkunga y’abafatanyabikorwa bo mu karere.
Kuba ibi biganiro byabaho koko bizafasha kongera kubaka ubwumvikane bw’abaturage no gukomeza ubumwe bw’igihugu, hubahirizwa ubusugire bwa RDC.”
Paris ivuga ko iki gikorwa kigaragaza ubushake bwa Leta ya Congo bwo gushyira imbere igisubizo cya politiki no gukomeza kubaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko intego yatangajwe yo gukomeza ubumwe bw’Abanyekongo no gushimangira igihugu kimwe, mu kubahiriza inzego zacyo n’Itegeko Nshinga, izunganira imbaraga z’ubuhuza zisanzwe zirimo gukorwa ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
U Bufaransa bwavuze kandi ko bushyigikiye kandi bufasha izo gahunda z’ubuhuza zigamije gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano n’ubwumvikane biri mu karere.
Rwandatribune.rw