Thursday, 30 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Nyambo Jesca Yasezeranye Mu Mategeko na Uwiragiye Richard Uba Muri Australia
Perezida Kagame Yagize Brig Gen Munyengango Umuyobozi Mukuru wa ATL
Perezida Kagame Yakiriye Intumwa z’Abadepite Bo Muri Amerika, Baganira ku Kwagura Ubufatanye
Minisitiri Habimana Yasabye Imbaraga Zihuriweho mu Huhangana n’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge
Yolande Makolo: Amasezerano ya Washington Si Ugushyikirana Na FDLR
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Nyamagabe: Visi Meya yatawe muri yombi akurikiranyweho guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina
AMAKURU

Nyamagabe: Visi Meya yatawe muri yombi akurikiranyweho guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 30, 2026 2:52 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnes, akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.

Ifungwa rye ryabaye ku gicamunsi cyo ku wa 29 Nyakanga 2026, rikaba rifitanye isano n’iperereza ririmo gukorwa ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, watawe muri yombi ku wa 24 Nyakanga 2026.

Amakuru ari mu iperereza agaragaza ko Nkurikiyimana akekwaho kuba yarakomeje gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina umwe mu bayobozi b’utugari bo muri uwo murenge. Uwo mugore ngo yabyanze inshuro nyinshi, nyuma Gitifu w’Umurenge agatangira kumusabira kwimurirwa mu wundi murenge, ibintu byafashwe nk’uburyo bwo kumuhana.

Bivugwa ko uwo muyobozi w’akagari yagejeje ikibazo cye kuri Visi Meya Uwamariya amusaba ubufasha, ariko ntiyagikurikirana uko bikwiye. Nyuma yo kubona ko nta gikozwe, yahisemo kwitabaza RIB i Kigali, ari na bwo hatangiye iperereza ryatumye abagenzacyaha boherezwa i Nyamagabe gufata Gitifu Nkurikiyimana.

Kuri ubu Uwamariya Agnes na Nkurikiyimana Pierre bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka, mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa mbere yo kugezwa mu Bushinjacyaha.

Ibyaha bikurikiranyweho
RIB ivuga ko Nkurikiyimana Pierre akekwaho ibyaha birimo:

guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina,
Icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome gikurikiranyweho Uwamariya giteganywa n’ingingo ya 243 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018. Uwagihamijwe ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, ndetse n’ihazabu iri hagati ya 100.000 Frw na 300.000 Frw.

Ku ruhande rwa Nkurikiyimana, ibyaha akekwaho bifite ibihano bikomeye birimo igifungo gishobora kugera hagati y’imyaka 10 na 15 ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, hamwe n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

RIB yibukije abayobozi inshingano zabo
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abayobozi bose, baba abo mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera, bagomba kwirinda gukoresha imyanya bafite bahohotera abo bayobora cyangwa guhishira ibyaha bikorwa.

Yagize ati: “Umuyobozi wese asabwa kurengera abo ayobora no gutanga amakuru igihe habaye icyaha. Guhishira uwakoze icyaha na byo ni icyaha.”

RIB yanongeye gusaba abantu bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kutaryihishira, ahubwo bakihutira gutanga amakuru kugira ngo rikurikiranwe hakiri kare. Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,
gufata icyemezo gishingiye ku rwango,
gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kigali Yabaye Kimwe Mu Bigo Amerika Izajya Itangirizamo Visa Muri Afurika
Next Article Nyuma y’Igihe Bihagaritswe, Ibitangazamakuru Bya Nation Media Group Byongeye Gukorera Muri Uganda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Ibya Amerika na Iran Byasubiye Irudubi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

Kigali Yakiriye Inama Nyafurika Yiga ku Burenganzira bw’Abagore n’Abana Bafunze

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURU

Colette Braeckman: Impamvu u Rwanda Rudakwiye Kurekura Ingamba ku Mupaka na RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ofisiye wa Israel Yapfiriye mu Mirwano na Hezbollah Muri Lebanon

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?