
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Brig Gen Innocent Munyengango Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, ATL (Aviation Travel and Logistics), mu gihe Jules Muheto Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa byo guteza imbere umushinga wa Airport City.
Aya mavugurura yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026.
Brig Gen Munyengango afite uburambe bw’imyaka irenga 35 mu Ngabo z’u Rwanda, aho hafi imyaka 30 yayimaze mu mirimo ijyanye n’amahugurwa, igenamigambi, imicungire y’ibikoresho n’ibikorwa bya gisirikare.
Yize amasomo atandukanye ya gisirikare arimo ajyanye n’intambara zo mu kirere, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, umutekano n’ububanyi n’amahanga.
Mu rwego mpuzamahanga, yigeze guhagararira u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani, ndetse anayobora umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (Rwandan Aviation Unit 5) wakoreraga muri Sudani y’Epfo.
Mu mashuri yize harimo National Defence University/National War College i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’umutekano.
Afite kandi indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga yakuye muri Kaminuza ya Ghana, ndetse n’iy’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza ya Bangalore mu Buhinde.
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa ATL, Brig Gen Munyengango yari ayoboye brigade ishinzwe ibikoresho mu Ngabo z’u Rwanda kuva ku wa 29 Ukuboza 2023, aho yari ashinzwe ibikorwa byo gutanga no gutwara ibikoresho, kubibungabunga no gucunga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Yabaye kandi Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, Jules Muheto Ndenga wimuriwe ku nshingano zo gukurikirana ibikorwa byo guteza imbere Airport City, yari asanzwe ayobora ATL kuva mu 2024. Mbere yaho, hagati ya 2017 na 2024, yari yarabaye Umuyobozi Mukuru w’Umusigire w’iki kigo.
Ndenga afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza.
Yize kandi ibijyanye n’ubwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse afite n’izindi mpamyabushobozi zitandukanye mu rwego rw’ubwubatsi n’imicungire y’imishinga.
Izi mpinduka zije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Airport City uzajyana n’ikorwa ry’Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Bugesera.

Jule Muheto Ndenga wimuriwe mu nshingano zo gukurikirana ibikorwa Byo Guteza imibereho Airport city
Rwandatribune.rw