Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > MU MAHANGA > Afurika y’Epfo: Abasore 43 Bapfiriye mu Muhango wo Gukebwa, Imiryango Isaba Ko Hafatwa Ingamba Zikomeye
MU MAHANGAAMAKURU

Afurika y’Epfo: Abasore 43 Bapfiriye mu Muhango wo Gukebwa, Imiryango Isaba Ko Hafatwa Ingamba Zikomeye

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 20, 2026 1:23 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Igihe cy’imihango yo gukebwa gakondo (winter initiation season) muri Afurika y’Epfo cyongeye kurangira kibaye ishyano, nyuma y’uko umubare w’abahasize ubuzima ugeze ku basore 43.

Ibi byasize imiryango myinshi mu gahinda, bibaza impamvu abana babo batashye ari imirambo aho gutaha ari bazima.

Imibare yashyizwe ahagaragara igaragaza ko Intara ya Mpumalanga ari yo yagaragayemo abantu benshi bapfuye, aho hapfuye 18. Yakurikiwe n’Intara ya Eastern Cape yapfiriyemo 14. Hari kandi abandi bapfiriye mu ntara za North West, Limpopo, Gauteng na Free State.

Abayobozi bavuga ko iki kibazo gikomeje gufata indi ntera. Muri iki gihe cy’imihango, abasore 75 bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho, mu gihe 180 barokowe bakuwe mu bigo byakoraga ibikorwa byo gukebwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bwavumbuye amashuri 58 akora ibikorwa byo gukebwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, muri yo 42 ahita afungwa. Polisi na yo yatangaje ko yafunguye dosiye z’ibyaha 150 ndetse igata muri yombi abantu 40 bakekwaho uruhare muri ibi bikorwa.

Minisitiri ushinzwe Imiyoborere n’Imigenzo Gakondo, Velenkosini Hlabisa, yavuze ko uru rupfu rw’abasore rwashoboraga kwirindwa, asaba ababyeyi kujya bohereza abana babo gusa mu bigo byemewe n’amategeko kandi byanditswe mu buryo bwemewe.

Mu gihe iki gihe cy’imihango kirangiye cyongeye gusiga imiryango myinshi mu marira, Abanyafurika y’Epfo bakomeje gusaba leta gufatira ingamba zikomeye ibigo bikora ibikorwa byo gukebwa mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse no guhana abantu bose bagaragaza uburangare bukomeje gutwara ubuzima bw’urubyiruko.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Colette Braeckman: Why Rwanda Should Not Ease Security Measures Along the DRC Border
Next Article South Africa: 43 Young Initiates Die During Winter Initiation Season as Families Demand Tougher Action
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUUBUREZIUBUTABERA

Abantu 81 Barimo ba Visi Meya 2 Bafashwe Bakekwaho Gukopeza mu Bizamini

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Lenacapavir, Umuti Mushya wa SIDA, Ugiye Kugera Ku Barwayi Bo Mu Bwongereza

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Intambara Yakajije Umurego: Amerika Yagabye Ibindi Bitero Kuri Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

Kwima Impunzi Gutaha ni Byo Byatumye Dutangiza Urugamba Rwo Kubohora u Rwanda, Perezida Kagame

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?