Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko urugamba rwo kurwanya ibinyobwa bishobora guteza ikibazo ku buzima bw’abaturage rugikomeje, aho nyuma yo guhagarika inzoga zizwi nka “Ibyuma” hazakurikiraho igenzura rikomeye ku bindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.
Mu minsi ishize, icyemezo cya Leta cyo guhagarika no gukurikirana inzoga za “Ibyuma” cyakiriwe neza n’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko rwagaragaje ko izi nzoga zari zaragize ingaruka ku buzima bwabo.
Mu kiganiro “Impumeko y’Iwacu” cya B&B Kigali FM cyatambutse ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko inzego zibishinzwe zigiye kwagura ibikorwa byo kugenzura ibicuruzwa by’ibinyobwa biri ku isoko.
Yagize ati: “Twabanje guhagurukira Ibyuma kuko byangije ubuzima bwa benshi ndetse hari n’ababiguyemo. Ariko hari n’ibindi tugiye guhagurukira.”
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko batashatse gufatira rimwe ibibazo byose kugira ngo babanze bakemure ikibazo cy’“Ibyuma”, ariko ko nyuma yaho hazakurikiraho igenzura ku mitobe (Jus) n’ibindi binyobwa bidafite inzoga bikekwa kuba bitujuje ibisabwa.
Ati: “Twanze kubijyanira rimwe, ariko nibimara kujya ku ruhande, tuzakurikizaho umukwabu wo kugenzura imitobe itujuje ubuziranenge.”
Dr. Sabin yavuze ko inzego z’ubuzima zifite amakuru agaragaza ko hari ibindi binyobwa bidafite inzoga biri ku isoko bishobora kuba bidakurikije amabwiriza y’ubuziranenge, bityo bikaba bigiye gukorerwa igenzura.
Ibi bibaye mu gihe ibikorwa byo kugenzura inganda n’abakora ibinyobwa bikekwa kutujuje ubuziranenge bikomeje, aho hamaze gufungwa inganda n’abakora bene ibyo binyobwa barenga 200.
Rwandatribune.rw