Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Nyuma y’‘Ibyuma’, u Rwanda Rugiye Guhagurukira Imitobe n’Ibindi Binyobwa Bikekwa Ko Bitujuje Ubuziranenge
AMAKURUPOLITIKE

Nyuma y’‘Ibyuma’, u Rwanda Rugiye Guhagurukira Imitobe n’Ibindi Binyobwa Bikekwa Ko Bitujuje Ubuziranenge

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 5, 2026 11:12 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko urugamba rwo kurwanya ibinyobwa bishobora guteza ikibazo ku buzima bw’abaturage rugikomeje, aho nyuma yo guhagarika inzoga zizwi nka “Ibyuma” hazakurikiraho igenzura rikomeye ku bindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.

Mu minsi ishize, icyemezo cya Leta cyo guhagarika no gukurikirana inzoga za “Ibyuma” cyakiriwe neza n’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko rwagaragaje ko izi nzoga zari zaragize ingaruka ku buzima bwabo.

Mu kiganiro “Impumeko y’Iwacu” cya B&B Kigali FM cyatambutse ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko inzego zibishinzwe zigiye kwagura ibikorwa byo kugenzura ibicuruzwa by’ibinyobwa biri ku isoko.

Yagize ati: “Twabanje guhagurukira Ibyuma kuko byangije ubuzima bwa benshi ndetse hari n’ababiguyemo. Ariko hari n’ibindi tugiye guhagurukira.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko batashatse gufatira rimwe ibibazo byose kugira ngo babanze bakemure ikibazo cy’“Ibyuma”, ariko ko nyuma yaho hazakurikiraho igenzura ku mitobe (Jus) n’ibindi binyobwa bidafite inzoga bikekwa kuba bitujuje ibisabwa.

Ati: “Twanze kubijyanira rimwe, ariko nibimara kujya ku ruhande, tuzakurikizaho umukwabu wo kugenzura imitobe itujuje ubuziranenge.”

Dr. Sabin yavuze ko inzego z’ubuzima zifite amakuru agaragaza ko hari ibindi binyobwa bidafite inzoga biri ku isoko bishobora kuba bidakurikije amabwiriza y’ubuziranenge, bityo bikaba bigiye gukorerwa igenzura.

Ibi bibaye mu gihe ibikorwa byo kugenzura inganda n’abakora ibinyobwa bikekwa kutujuje ubuziranenge bikomeje, aho hamaze gufungwa inganda n’abakora bene ibyo binyobwa barenga 200.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article DRC Set to Release 15 Prisoners Requested by AFC/M23
Next Article Abanyarwanda 302 Batahutswe Bavuye mu Mashyamba ya RDC Aho Bari Barafashwe Bugwate na FDLR
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

RDC Iri mu Bihugu Byugarijwe Cyane n’Inzara Ikabije ku Isi

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

FARDC Yavuye i Kipupu, Abaturage Bibaza Icyo Igambiriye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Australia: H5N1 Yagaragaye Bwa Mbere Mu Nyamaswa y’Inyamabere

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?