Friday, 21 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC:Abasirikare 2 Ba FARDC Bakatiwe Kubera Ubwicanyi n’Ifata ku Ngufu
RDC: Azarias Ruberwa Ashinja Martin Fayulu Amagambo y’Ivangura ku Banyamulenge, Akavuga ko Adakwiriye Kuyobora Igihugu
Musenyeri Sinayobwe Yasabye Urubyiruko Kugira Inyota yo Kumenya Imana no Kwirinda Inzoga
Meteo Rwanda Iteganya Imvura Nyinshi Mu Muhindo wa 2026
RDC: OMS Yatanze Inkingo 70,000 mu Guhangana n’Icyorezo cya Ebola
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Isesengura: Ni gute hakombaga  kurengerwa ubuzima bw’abaturage, ariko hakanabungabungwa ishoramari ryashowe mu nganda zenga Inzoga?
AMAKURUUMUTEKANO

Isesengura: Ni gute hakombaga  kurengerwa ubuzima bw’abaturage, ariko hakanabungabungwa ishoramari ryashowe mu nganda zenga Inzoga?

Mwizerwa Ally
Last updated: August 10, 2026 5:04 pm
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

Hagombaga gukosorwa amakosa yakozwe na ba nyiringanda ariko ubuzima bugakomeza ku nyugu za bose ba nyiringanda n’abaturage ba Leta batanga imisoro ndetse n’abazinywa n’abo n’abaturage ba Leta,naho Leta n’umubyeyi wa bose

Icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gufunga inganda zirenga 109 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge cyakiriwe na benshi nk’intambwe ikomeye igamije kurengera ubuzima bw’abaturage. Ni icyemezo gishingiye ku nshingano za Leta zo kurinda ubuzima rusange no kubahiriza amategeko agenga ubuziranenge bw’ibicuruzwa.

Ariko nk’uko bikunze kugenda ku byemezo bikomeye by’ubukungu, hari ikindi kibazo kiri kwibazwa: ni izihe ngaruka iki cyemezo gishobora kugira ku ishoramari, ku mirimo, ku mabanki no ku bucuruzi bw’u Rwanda mu karere?

Abashoramari bari mu gihirahiro

Kubaka uruganda ntibikorwa mu ijoro rimwe. Bisaba igishoro kinini, ibyangombwa, imashini n’abakozi. Hari ba rwiyemezamirimo benshi bashoye miliyoni cyangwa miliyari z’amafaranga, bamwe bafashijwe n’inguzanyo za banki.

Iyo uruganda ruhagaze rutunguranye, amafaranga rwagombaga kwinjiza arahagarara, nyamara inshingano zo kwishyura amadeni zikomeza. Niba ibikorwa bidasubukuwe vuba cyangwa ba nyir’inganda batabonye uburyo bwo kuvugurura ibikorwa byabo, bamwe bashobora kunanirwa kwishyura inguzanyo.

Ibi bishobora no kugira ingaruka ku mabanki, cyane cyane ku nguzanyo zishobora kudasubizwa ku gihe.

Ubuzima bw’abakozi bakoraga muri izo nganda nabo bri mu kaga

Inganda zifunze ntabwo zakorwagamo na ba nyirazo gusa, zari zitunze abantu benshi: abakora mu nganda, abatwara ibicuruzwa, abazicuruza, abakora isuku, abacunga ububiko n’abatanga ibikoresho fatizo,benshi muribo hari abagiye bafata amadeni muri za Banki bisunze imirimo yabinjirizaga inyugu.

Iyo uruganda rufunze, bamwe bahita babura akazi, abandi bagashyirwa mu kiruhuko kidafite umushahara cyangwa bakagabanyirizwa amafaranga. Ingaruka z’ibi zigera no ku miryango yabo ndetse no ku bukungu bw’uturere izo nganda zakoreragamo.

Ingaruka ku bahinzi n’abatanga ibikoresho

Hari urunigi rwose rw’ubucuruzi rushingiye ku nganda zikora inzoga. Abahinzi b’ibigori, amasaka, imbuto n’ibindi bikoresho byifashishwa mu nganda bashobora kubura isoko ry’ibyo bejeje.

Ibi bishobora kugabanya umusaruro w’ubuhinzi no kugabanya amafaranga yinjiraga mu baturage bo mu cyaro.

Ese ubucuruzi bwa EAC bushobora kugira ingaruka?

U Rwanda ni umwe mu banyamuryango b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ugamije koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Hari inzoga nyinshi zinjizwaga mu Rwanda ziturutse muri Uganda, Tanzania n’ibindi bihugu byo mu karere. Iyo isoko ry’u Rwanda rigabanutse kubera amabwiriza mashya dore ko hari inzoga nyinshi zaturukaga muri ibyo bihugu by’ibinyamuryango ,aha twavuga nk’inzoga yitwa Kiwingu za Konyagi zavaga Tanzania izavaga Uganda na kenya n’ahandi ,haribazwa niba ibyo bihugu bidashobora kwihorera ku bicuruzwa biva mu Rwanda byoherezwa yo.

Ariko nta bimenyetso bihari byerekana ko ibyo bihugu byafata icyemezo cyo gufatira u Rwanda ingamba zo kwihimura ku bicuruzwa byarwo, mu rwego rwa EAC, amakimbirane y’ubucuruzi asanzwe akemurwa binyuze mu biganiro no mu nzego zashyiriweho kubikemura, aho gufata ibyemezo byo kwihorera.

Ariko se ubuzima bwo si bwo bwa mbere?

Abashyigikiye iki cyemezo bavuga ko nta bukungu buramba mu gihe ubuzima bw’abaturage buri mu kaga,inzoga zitujuje ubuziranenge zishobora guteza uburwayi bukomeye, ubumuga cyangwa urupfu, bityo kurwanya izo ngaruka bikaba ari inshingano ya Leta.

Ikibazo si uguhitamo hagati y’ubuzima n’ubukungu, ahubwo ni uburyo byombi byarengerwa icyarimwe.

Ni iki cyakorwa?

Abasesenguzi bavuga ko inzira irambye ishobora kuba iyo guha inganda zifite ubushake amahirwe yo gukosora ibitagenda neza no kuzuza ibisabwa aho kuzifunga burundu, igihe amategeko abyemerera.

Banki na zo zishobora kuganira n’abakiliya bazo bafite ibibazo byatewe n’iki cyemezo, hakarebwa uburyo bwo kuvugurura gahunda yo kwishyura amadeni.

Ku bakozi, hashobora gutekerezwa uburyo bwo kubafasha kubona indi mirimo cyangwa amahugurwa, mu gihe abahinzi na bo bashakirwa amasoko mashya.

Kurengera ubuzima bw’abaturage ni inshingano idashidikanywaho ya Leta. Ariko kandi, kurinda icyizere cy’abashoramari, imirimo n’ihungabana ry’ubukungu na byo ni ingenzi.

Ikibazo rero si niba inganda zagombaga kugenzurwa cyangwa guhanwa, ahubwo ni uko icyo gikorwa cyakorwa ku buryo ubuzima bw’abaturage burindwa, ariko n’ubukungu ntibusigare inyuma.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Florida: Pasiteri Akurikiranweho Gusambanya Umwana no Kumushyira mu Byago Byo Kwandura HIV
Next Article Intara y’Iburasirazuba: Abayobozi 100 Birukanwe Bazira Gukingira Ikibaba Abakora Inzoga Zitujuje Ubuziranenge
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Guhanga Udushya mu Buhinzi n’Ubworozi ni yo Nzira yo Kongera Umusaruro – Dr. Ndabamenye

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Umuriro Udasanzwe Ukomeje Kwibasira Ubufaransa na Espagne, Abarenga 300.000 Bamaze Kwimurwa

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Ubufaransa Bushinja ko Coltan Yo Muri Rubaya Ikoreshwa Mu Gutera Inkunga M23, Uusaba Loni Kongera Ingamba

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Amerika na Iran Bateye Intambwe mu Biganiro by’Amahoro

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?