Friday, 21 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Musenyeri Sinayobwe Yasabye Urubyiruko Kugira Inyota yo Kumenya Imana no Kwirinda Inzoga
Meteo Rwanda Iteganya Imvura Nyinshi Mu Muhindo wa 2026
RDC: OMS Yatanze Inkingo 70,000 mu Guhangana n’Icyorezo cya Ebola
Bujumbura:Inkongi Ikomeye Yibasiye Galerie Ndayizamba na Le Parisien i Bujumbura, Ubwo Ndayishimiye Yari i Kinshasa
Kuki Saudi Arabia Ibona Sudani nk’Urufunguzo rw’Umutekano w’Inyanja Itukura?
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > FDLR Yongeye Kugaragara Mu Mirwano Ya Kivu y’Amajyepfo Nyuma y’Amasezerano Yo Gushyira Intwaro Hasi
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

FDLR Yongeye Kugaragara Mu Mirwano Ya Kivu y’Amajyepfo Nyuma y’Amasezerano Yo Gushyira Intwaro Hasi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 11, 2026 11:42 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umutwe wa FDLR wongeye kuvugwa mu mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’igihe gito uvuzweho kugirana n’ubutegetsi bwa Kinshasa amasezerano agamije gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Imirwano yadutse mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Kanama 2026, ibera mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo Chambombo, Cyangugu, Kaziba de Rumbishi, Kwisimbi na Gafufura.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ihuriro AFC/M23 ryahanganye n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR, abasirikare b’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ikorera muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Impande zombi zakoresheje intwaro zisanzwe n’iziremereye.

AFC/M23 yatangaje ko iyi mirwano yagize ingaruka ku baturage, bamwe bagakomereka abandi bakahasiga ubuzima, mu gihe hari n’abahungiye mu bice bifatwa nk’aho hatekanye.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibisasu byarashwe byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili, birimo impfu, inkomere no kwangirika kw’imitungo yabo, ibintu byatumye imiryango myinshi ihunga ingo zayo kandi bikarushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi muri ako karere.

AFC/M23 yavuze kandi ko yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko izakomeza ibikorwa byo kurinda abasivili no gufata ingamba zo kubungabunga umutekano wabo, mu gihe ishinja ingabo za Leta ya RDC gukomeza kugaba ibitero mu bice iri huriro rigenzura.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Etiyopiya ikuye ingabo zayo i Burhakaba, umujyi wo muri Somalia ukikijwe n’abarwanyi
Next Article Doha mu Gihirahiro: Intambara ya M23 n’iya FDLR Zongeye Gukoma mu Nkokora Amahoro ya RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

MU MAHANGAAMAKURU

America:Umupasiteri Yareze OpenAI Avuga ko Inama za ChatGPT Zashyize Ubuzima Bwe Mu Kaga

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Macky Sall na Bagenzi Be Batanu Biyamamarije Kuyobora Umuryango w’Abibumbye

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Abagabo Babiri Batawe Muri Yombi Muri Malawi Bazira Amahembe y’Inzovu

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?