Friday, 21 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Musenyeri Sinayobwe Yasabye Urubyiruko Kugira Inyota yo Kumenya Imana no Kwirinda Inzoga
Meteo Rwanda Iteganya Imvura Nyinshi Mu Muhindo wa 2026
RDC: OMS Yatanze Inkingo 70,000 mu Guhangana n’Icyorezo cya Ebola
Bujumbura:Inkongi Ikomeye Yibasiye Galerie Ndayizamba na Le Parisien i Bujumbura, Ubwo Ndayishimiye Yari i Kinshasa
Kuki Saudi Arabia Ibona Sudani nk’Urufunguzo rw’Umutekano w’Inyanja Itukura?
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Umuyobozi w’Umudugudu Yeguye Nyuma yo Gufatanwa Inzoga Zitujuje Ubuziranenge
AMAKURU

Umuyobozi w’Umudugudu Yeguye Nyuma yo Gufatanwa Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 19, 2026 8:12 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuyobozi w’Umudugudu wa Ryarubasha, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, Sibomana Zachée, yeguye ku nshingano nyuma yo gufatanwa akora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Sibomana wari usanzwe ayobora uwo mudugudu, yatawe muri yombi nyuma yo kugaragara ko mu rugo iwe yengaga inzoga izwi nka Ruyaza, akazicururiza abaturage bo mu mudugudu yari ayoboye n’abo mu nkengero zawo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Claude, yabwiye UKWELITIMES ko Sibomana yemeye ko iyo nzoga yayengaga iwe mu rugo, mu gihe yari umwe mu bayobozi bagombaga gufasha inzego kurwanya ibinyobwa bitemewe.

Yagize ati: “Yengaga inzoga yitwa Ruyaza, imwe muri izo Leta irimo guca zitujuje ubuziranenge.”

Nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 16 Kanama 2026, Sibomana yaje kwandika ibaruwa asezera ku nshingano zo kuyobora Umudugudu wa Ryarubasha.

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026, yagejejwe imbere y’ubutabera, acibwa amande y’amafaranga 500,000 Frw. Icyakora, ayo mande ntabwo akuraho ibindi bihano ashobora guhabwa, kuko kugeza ubu akiri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo.

Mutesa Claude yavuze ko nubwo Sibomana yaciwe ayo mande, dosiye ye ikiri gukurikiranwa kandi ashobora guhabwa ibindi bihano birimo no gufungwa.

Iby’uyu muyobozi bibaye mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bikorerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa bitujuje ubuziranenge, bitewe n’ingaruka bishobora kugira ku buzima bw’ababinywa.

Mu turere dutandukanye, inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikomeje gufata abantu bakekwaho gukora, gucuruza no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no guca burundu iki kibazo.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article BPR Bank na Fortis Green Housing Bafatanyije Korohereza Abanyarwanda Gutunga Inzu i Masaka
Next Article Céline Dion Yatangaje Amakuru Mashya ku Burwayi Bwe mu Gihe Yitegura Gusubira ku Rubyiniro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

RDC: Ese AFC/M23 Izitabira Ibiganiro Bya Tshisekedi?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Trump Ashaka Guha Igihembo Ryder Williams Warokoye Umwana Wari Ugiye Kurohama

By
ICYITEGETSE Florentine
IMIKINOAMAKURU

Gen Mubarakh Muganga Yahamagariye Abafana ba APR FC Kwirinda Kuvugiriza Induru Rayon Sports

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?