Nyabihu — Ku wa 25 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Kinamba, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, habereye iburanisha mu ruhame ry’urubanza rw’abantu umunani bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, birimo inzoga zitemewe.
Urubanza rwayobowe n’Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, rukaba rwarabaye hagati ya saa 11:50 na saa 14:15.
Abaregwa ni Mukeshimana Jacqueline na Nyirasukura Agnes bo mu Karere ka Nyabihu, Habimana uzwi nka Nyinya cyangwa Motari, Nzayisenga Edouard, Byosenibayo Eric, Mukamihigo Noéla, Maniragaba Alphonse, ndetse na Habimana uzwi nka Motar, bo mu Karere ka Rubavu.
Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo kuroga, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse no guha abantu ibintu bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.
Methanol yarenze ku rugero rwemewe
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uru rubanza rushingiye ku bikorwa byo gutunda no gucuruza inzoga zitemewe, aho zimwe mu nzoga zanywe n’abaturage bo mu Turere twa Nyabihu na Rubavu zavuyemo impfu, mu gihe abandi bazinyoye bagize ibibazo bitandukanye by’ubuzima.
Umushinjacyaha yavuze ko icyitegererezo cy’ibinyobwa cyafashwe kikoherezwa gupimwa cyagaragaje ko cyarimo Methanol ingana na 45%, mu gihe urwego rwemewe rutagomba kurenga 0.5%, nk’uko byagaragajwe mu iburanisha.
Nyuma yo guhabwa umwanya wo kwiregura, bamwe mu baregwa bemeye ibyaha bashinjwa, basaba urukiko kubagabanyiriza ibihano, mu gihe abandi bahakanye ibyo baregwa.
Urukiko rwatangaje ko imyanzuro y’uru rubanza izasomwa mu ruhame ku wa 10 Nzeri 2026, saa 14:00, aho uru rubanza rwabereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Rega, Umudugudu wa Kinamba.
Urukiko rwihanangirije abakora ubucuruzi bw’inzoga zitemewe
Mu gusoza iburanisha, umucamanza yagiriye inama abaturage kwirinda gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage kandi binyuranyije n’amategeko.
Yaburiye abakomeje ibyo bikorwa ko bazakomeza gufatwa, bagashyikirizwa ubutabera kandi bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Urubanza rwitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mme Mukandayisenga Antoinette, inzego z’ibanze, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bo mu Tugari twa Arusha na Rega, aho bivugwa ko ibyaha byakorewe.
Iburanisha ryagenze mu mutuzo kandi nta kibazo cyihariye cyagaragaye.
RAFIKI Kabenga
Rwandatribune.rw