Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Musanze:Umugabo w’Imyaka 46 Yarashwe Nyuma yo Gusagarira Umupolisi mu Gikorwa Cyo Gufata Umuhungu we
AMAKURUUMUTEKANO

Musanze:Umugabo w’Imyaka 46 Yarashwe Nyuma yo Gusagarira Umupolisi mu Gikorwa Cyo Gufata Umuhungu we

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 28, 2026 3:13 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umugabo w’imyaka 46 wo mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, yishwe arashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gusohoka afite umuhoro ashaka gutema umupolisi wari mu gikorwa cyo gufata umuhungu we ukekwaho ubujura.

Nyakwigendera yitwa Munyamashuri Emmanuel yarasiwe mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Gapfuro, Akagari ka Garuka, mu Murenge wa Musanze.

Ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo abapolisi n’izindi nzego z’umutekano bari bagiye gufata Irakoze Félix, umuhungu wa Munyamashuri w’imyaka 22, ukekwaho ibyaha birimo ubujura bukoreshejwe guca cyangwa kwica inzugi ndetse n’ibikorwa by’urugomo.

Amakuru avuga ko ubwo inzego z’umutekano zari zigeze mu rugo, Munyamashuri yasohotse afite umuhoro, ashaka kubuza abapolisi kwinjira no gutema umwe muri bo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko abapolisi babanje kumenyesha uyu mugabo ko ari inzego z’umutekano zaje gukora akazi, ariko ntiyabyumva.

Yagize ati: “Ubwo inzego zari zije gufata uyu Felix Irakoze, umubyeyi we yasohokanye umupanga agamije kurwanya inzego z’umutekano ndetse yitotomba avuga ko nta wakwinjira mu rugo rwe.”

CIP Ngirabakunzi yavuze ko abapolisi babanje kurasa mu kirere mu rwego rwo kumubuza kubasatira, ariko ngo yakomeje kubegera ashaka gutema umwe mu bapolisi.

Muri icyo gihe, abapolisi baramurashe, ahita apfa.
Umurambo wa Munyamashuri Emmanuel wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri.

Hagati aho, umuhungu we Irakoze Félix, wari ugamijwe gufatwa kubera ibyaha akekwaho, ntabwo yari yakafatwa kugeza ubwo aya makuru yatangwaga. Polisi ivuga ko akomeje gushakishwa.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: Vital Kamerhe Ashyigikiye Ibiganiro Bigamije Gukemura Ibibazo Bya RDC mu Mizi
Next Article Abantu 7,188 Bakekwaho Gukopera mu Bizamini Bya Leta, MINEDUC Igiye Gutangaza Ibyavuye mu Iperereza
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Inzoga z’Uburozi Zahitanye 50 Mu Mezi Atandatu, Leta Izifata Nk’Icyorezo”

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Nangaa Avuga ko za Kaminuza zo Muri Goma na Bukavu Zizakomeza Gukora Nubwo Kinshasa Yazihagaritse

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

FARDC Yateguje Ibitero byo Kwisubiza Ibice Bya Bunyakiri Byafashwe na FRN

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGUUBUZIMA

Zimbabwe: Umucuruzi Wicknell Chivayo n’Umugore we Bapfiriye mu Mpanuka ya Kajugujugu

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?