Tuesday, 22 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: La VSV Yasabye Iperereza Ryigenga ku Ihohoterwa Ryabaye mu Myigaragambyo ya C64
Uganda: Uwahoze Ayobora CMI, Maj Gen James Mugabe Birungi, Yongeye Gufungwa by’Agateganyo
Col. Ndabagaza Bivugwa ko Yiciwe mu Mirwano i Minembwe
Kivu y’Amajyepfo: Jenerali Ngomanzito Avuga ko Asigaje Hafi km 7 Ngo Agere i Minembwe
RDC: Ibyatangajwe na Depite Mishiki kuri Ngungu Byateje Impaka
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > BREAKING NEWS: Havuzwe Kurasana Hagati y’Ingabo za RDF n’izu Burundi ku Kiyaga cya Cyohoha
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

BREAKING NEWS: Havuzwe Kurasana Hagati y’Ingabo za RDF n’izu Burundi ku Kiyaga cya Cyohoha

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 2, 2026 11:05 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

‎

‎Haravugwa ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, habaye kurasana hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi ku Kiyaga cya Cyohoha, ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
‎
‎Amakuru yatangajwe n’uruhande rw’u Burundi avuga ko intandaro y’iyi mirwano yari abana bari bagiye kuroba muri icyo kiyaga, bakaza kurenga ku murongo ugabanya amazi y’u Rwanda n’u Burundi.
‎
‎Raporo yaturutse mu Burundi ivuga ko abasirikare b’u Rwanda barinda amazi bakurikiranye abo bana, na bo bakinjira mu gice cy’ikiyaga kiri ku ruhande rw’u Burundi.

Ibi ngo byaje gutuma ingabo z’u Burundi zitabara, maze habaho kurasana hagati y’impande zombi.
‎
‎Sos media Burundi ivuga ko Ibyo byabereye hafi y’umusozi wa Cimo, muri zone ya Kiri, mu ntara ya Kirundo, mu majyaruguru y’u Burundi.
‎
‎Amakuru aturuka ku ruhande rw’u Burundi avuga kandi ko habanje kuraswa amasasu yo kuburira, mbere y’uko abasirikare b’u Rwanda na bo batangira kurasa.
‎
‎Umwe mu Bayobozi b, Imbonerakure muri ako gace utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko abasirikare b’u Rwanda baje gusubira ku ruhande rw’u Rwanda nyuma y’akanya gato.
‎
‎Kugeza ubu, nta muntu wapfuye cyangwa wakomeretse wemejwe muri iki gikorwa, kandi nta byangiritse bikomeye byatangajwe.
‎
‎Abaturage bari hafi y’ikiyaga ngo bari bahunze ingo zabo mu gihe cy’amasasu, ariko nyuma y’uko ibintu bituje bamwe batangiye gutaha.
‎
‎Umupaka wo ku mazi ushobora guteza amakimbirane
‎Ikiyaga cya Cyohoha, kizwi nka Cohoha mu Burundi, ni kimwe mu biyaga bisangiye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Umupaka ukinyuramo ku buryo hari ibice by’ikiyaga biri mu Rwanda n’ibindi biri mu Burundi.
‎
‎Abatuye muri ako gace bakunze kwishingikiriza ku burobyi, ku buryo kurenga ku murongo w’umupaka wo mu mazi bishobora gutera amakimbirane hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Amakuru yo ku ruhande rw’u Burundi avuga ko iki kibazo cyo kurenga ku murongo w’umupaka ku Kiyaga cya Cyohoha kimaze igihe kibaho kubera ko bitorohera umuntu uri mu mazi Kumenya umurongo atagomba kurenga.
‎
‎Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, nta tangazo ryari ryasohowe ku mugaragaro na RDF risobanura iby’iki gikorwa cyangwa ngo rishyire ahagaragara uko uruhande rw’u Rwanda rubibona.
‎
‎Twashatse kumenya icyo uruhande rw, igisilikare cya FDNB kibivugaho duhamagara Umuvugizi wayo Brigadier general Gaspard Baratuza ntitwamubona kuri telephone ye igendananywa.
‎
‎Nubwo bimeze bityo nta ruhande rudafite aho rubogamiye ruremeza ayo makuru .
‎
‎Ibyabaye kuri Cyohoha bibaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe urangwa n’umwuka mubi ndetse n’ibirego by’impande zombi bijyanye n’umutekano wo ku mipaka.
‎
‎Rwandatribune irakomeza gukurikirana amakuru aturuka ku mpande zombi, cyane cyane niba hari itangazo rishya riturutse ku buyobozi bw’u Rwanda cyangwa ku ngabo z’ibihugu byombi.
‎
‎
‎ Icyitegetse Florentine

‎Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article FIZI: FARDC Says 23 Fighters Killed, 11 Others Surrendered
Next Article Africa Seeks $100 Billion a Year for Agricultural Investment: Can the Continent Mobilize the Money?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Raporo: Trump Yaba Atangiye Guhindura Uko Abona Netanyahu?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUUMUTEKANO

FDLR Si Umutwe w’Impunzi, Ni Umutwe Witwaje Intwaro, Yolande Makolo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Amasezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23: Ese iyi nshuro amahoro azava ku mpapuro ajye mu bikorwa?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUBUREZIUBUTABERA

Ibyiswe gukora umuti ! Intandaro  yo gufungisha abarimo abayobozi b’uturere

By
Ildephonse Dusabe
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?