Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Abahutu bo muri Uganda nyuma y’amagambo yari yavuze abafata mu buryo bwakunze kunengwa n’abatari bake.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 4 Nzeri 2026, Gen Muhoozi yavuze ko yicuza ku byo yavuze, asobanura ko uburakari yari afitiye umuntu umwe yabushyize ku itsinda ry’abantu batabigizemo uruhare.
Gen Muhoozi yavuze ko amakimbirane yagiranye na muramu we, Odrek Rwabwogo, ari yo yari intandaro y’ayo magambo.
Yari yagaragaje ko ashidikanya ku kuba Rwabwogo ari Umuhima, avuga ko ashobora kuba ari Umuhutu.
Nyuma yaho, umwe mu bamushyigikiye, Frank Mwesigye, na we yavuze ko Rwabwogo ashobora kuba afite inkomoko mu Batwa.
Mu butumwa bwe bwo gusaba imbabazi, Gen Muhoozi yagize ati: “Ndashaka gusaba imbabazi umwe mu miryango y’Abasangwabutaka bacu.
Mu minsi ishize, navuze ikintu kitari cyo. Nashyize uburakari nari mfitiye undi muntu kuri bo.
Ibyo nabikoze nabi. Ndabasaba imbabazi kandi mbasaba ko bambabarira.”
Amagambo ya Gen Muhoozi yari yibasira Abahutu bo muri Uganda yakiriwe nabi na bamwe, bayafata nk’imvugo ishingiye ku buhezanguni no gutesha agaciro igice kimwe cy’abaturage.
Ibi kandi bibaye mu gihe hari bamwe mu Banya-Uganda bo mu yandi moko bamaze igihe banenga ibyo bavuga ko ari ukwishyira hejuru kw’Abahima, cyane cyane Abasita n’Abanyarwanda, bakabashinja kugira uruhare runini mu kugenzura amahirwe n’ibyiza by’igihugu.
Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kampala, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, na we yari yavuze ko amagambo ya Gen Muhoozi atamutangaje. Yavuze ko mu myumvire y’uyu jenerali, umuntu utari Umuhima ashobora gufatwa nk’ufite umwanya wo hasi mu muryango w’Abanya-Uganda.
Rwandatribune.rw