Jenerali Ngomanzito, uri mu mirwano ihanganishije abarwanyi ba Twirwaneho n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro mu bice bya Hauts Plateaux, yatangaje ko asigaje intera ya hafi kilometero zirindwi kugira ngo agere mu mujyi rwagati wa Minembwe.
Ngomanzito yavuze ko ubu abarwanyi ayoboye bari mu gace kari ku birometero hafi birindwi uvuye i Minembwe-Centre, mu gihe imirwano n’ibikorwa by’umutekano bikomeje mu bice bitandukanye bya Hauts Plateaux, muri Teritwari ya Fizi.
Ibyo yatangaje bibaye mu gihe umutekano muri aka gace ukomeje kuba mubi, aho impande zihanganye zikomeje gutanga amakuru atandukanye ku bibera ku rugamba n’uduce zigenzura.
Nubwo Jenerali Ngomanzito avuga ko asigaje hafi kilometero zirindwi ngo agere i Minembwe-Centre, kugeza ubu nta rwego rwigenga rwemeje aho abarwanyi be baherereye cyangwa ngo rwigenga rugaragaze ko umujyi wa Minembwe uri hafi gufatwa.
Minembwe iherereye muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gace ka Hauts Plateaux kakunze kurangwa n’imirwano hagati y’imitwe itandukanye yitwaje intwaro.
Ku bijyanye n’ibyatangajwe na Jenerali Ngomanzito, Rwanda Tribune yagerageje kuvugana na Colonel Rugabo, uvugira MRDP-Twirwaneho, kugira ngo atange amakuru ku bibera muri ako gace no ku bivugwa ku rugamba, ariko ntiyabashije kuboneka kuri telefoni ngendanwa kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw