Friday, 25 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
MASISI: Remeka yongeye kwisubizwa na M23,FARDC na Wazalendo barahababarizwa
AFC/M23: Zahabu na Coltan Binyura mu Rwanda, Bikomereza ku Masoko yo Hanze
Nicholas Checker Yavuze Ibyo Azibandaho Naramuka Yemejwe kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda
Urukiko Rwategetse White House Gusubiza CNN, MS NOW na Politico mu Banyamakuru Bemerewe Kuyinjiramo
Impungenge ku Bucuruzi Mpuzamahanga: Ibihugu 80 Byasabye ko Hormuz Ifungurwa
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > AFC/M23: Zahabu na Coltan Binyura mu Rwanda, Bikomereza ku Masoko yo Hanze
AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

AFC/M23: Zahabu na Coltan Binyura mu Rwanda, Bikomereza ku Masoko yo Hanze

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 25, 2026 9:32 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuvugizi wa AFC/M23, Oscar Balinda, yemeye ko zahabu na coltan bicukurwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) binyuzwa mu Rwanda, ariko ahakana ko ibyo byuma byacururizwa cyangwa bigurishirizwa mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango ku wa Kane, Balinda yavuze ko u Rwanda rukoreshwa nk’inzira yo kugeza ubutare bucukurwa mu bice bya RDC ku masoko yo hanze y’Afurika.

Yasobanuye ko, kimwe n’ubutare, ibicuruzwa byinshi byinjira mu mujyi wa Goma nabyo binyuzwa ku butaka bw’u Rwanda.

Avuga ko n’ibisohoka muri uwo mujyi bikoresha iyo nzira, bigakomereza ku byambu bya Dar es Salaam muri Tanzania cyangwa Mombasa muri Kenya.

Ibi Balinda yabivuze asubiza raporo ya Amnesty International yasohotse ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri, ivuga ku bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ihohoterwa rivugwa ko rikorerwa abacukuzi mu bice bya RDC bigaragaramo AFC/M23.

Amnesty International ivuga ko abarwanyi ba M23 bakoreshaga imbaraga kugira ngo bagenzure ibikorwa by’ubucukuzi, ndetse ikanavuga ko zahabu na coltan byacukurwaga mu burasirazuba bwa RDC byajyanwaga mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

M23 ikunze kuvugwa muri raporo zitandukanye ko ifashwa n’u Rwanda, ariko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kubihakana.

Balinda yavuze ko raporo ya Amnesty International imeze nk’izindi raporo avuga ko zikorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta, ashinja kuba ihabwa amafaranga na Guverinoma ya Kinshasa kugira ngo ishyireho isura mbi AFC/M23. Nta bimenyetso yatanze bishimangira ibyo birego.

BBC Gahuzamiryango yatangaje ko yagerageje kuvugisha Guverinoma ya RDC kuri ibyo birego, ariko kugeza ubwo inkuru yakorwaga nta gisubizo yari yabona.

AFC/M23 ivuga ko yemera abashaka kugenzura ibirombe
Balinda yavuze ko AFC/M23 yiteguye kwakira abahanga n’abandi bashaka kujya i Goma no mu bice birimo ibirombe kugira ngo bibonere uko ibikorwa by’ubucukuzi bikorwa.

Ati: “Ntushobora kuba i New York ngo umenye ibibera i Rubaya.”

Raporo ya Amnesty International yibanze ku ihohoterwa rivugwa ku bacukuzi bato bato bakorera mu birombe bya coltan bya Rubaya, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ndetse no ku birombe bya zahabu bya Lomera, muri Kivu y’Amajyepfo.

Iri shyirahamwe rivuga ko mu gukora ubwo bushakashatsi ryabajije abantu 26, barimo abacukuzi, impuguke mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, abafite ibirombe ndetse n’abagize imiryango y’abantu bishwe.

Amnesty kandi ivuga ko yasuzumye amafoto n’amashusho yafatiwe muri ibyo birombe mu rwego rwo gukusanya amakuru yashingiweho muri raporo yayo.

Igihe iyo raporo yashyirwaga ahagaragara, Amnesty International yavuze ko AFC/M23 itari yashubije ibibazo yari yabajijwe mu gihe cy’ubushakashatsi.

Ku ruhande rwayo ariko, AFC/M23 ihakana ibyo birego, ivuga ko Amnesty International itigeze ibandikira cyangwa ibasaba ibisobanuro mbere yo gushyira hanze iyo raporo.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nicholas Checker Yavuze Ibyo Azibandaho Naramuka Yemejwe kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda
Next Article MASISI: Remeka yongeye kwisubizwa na M23,FARDC na Wazalendo barahababarizwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUUMUTEKANO

FDLR Si Umutwe w’Impunzi, Ni Umutwe Witwaje Intwaro, Yolande Makolo

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Uganda: Ba Injeniyeri Batandatu Batakaje Imirimo Kubera Ruswa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Libya: Abayobozi Bahanganye Bemeranyije ko Amatora Azaba mu Myaka 2 Iri Imbere

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Amerika: Abayobozi b’Ingabo Bibutse Abasirikare Bafite Ibikomere Bitagaragara

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?