Umuhuzabikorwa w’umutwe wa JEMS FYEKA ADUI yarashwe n’abantu bitwaje intwaro, arapfa, mu gace ka Kalemie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, ubwo uyu muyobozi yari mu rugendo yerekeza i Lubumbashi.
Amakuru avuga ko yari mu bikorwa byo gushakisha JEMS FYEKA ADUI, umuyobozi w’uyu mutwe, mbere y’uko abagabo bitwaje intwaro bamugabaho igitero ubwo yari atwaye imodoka.
KIBENGE TV yatangaje ko aya makuru yemejwe na Général Dis, uvugwa nk’uhagarariye JEMS FYEKA ADUI muri UPC.
Gusa, kugeza ubu, amakuru arambuye ku cyateye igitero, aho cyabereye neza n’abagabye icyo gitero ntarasobanuka.
Nta muntu cyangwa umutwe uramenyekana nk’uwaba wagize uruhare muri iryo raswa.
Rwandatribune.rw