Nigeria yemeje umurwayi wa Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, nyuma y’uko umugore wari uherutse kuva muri Uganda asanzwemo iyi virusi.Abantu 44 bashobora kuba barahuye na we batangiye gukurikiranwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Minisiteri y’Ubuzima ya Nigeria yatangaje ku wa 20 Ukwakira 2026 ko ibizamini bya laboratwari byemeje ko uwo mugore yanduye Ebola.
Yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso ku wa 7 Ukwakira, ajya kwivuza i Abuja ku wa 11 Ukwakira, nyuma yo kugera muri Nigeria avuye mu rugendo rwanyuzemo Uganda.
Uwo murwayi yashyizwe mu kato, mu gihe inzego z’ubuzima ziri gukurikirana abantu 44 bashobora kuba barahuye na we, barimo abakozi b’ubuzima n’abandi bantu bashobora kuba baramwitayeho.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane aho yanduriye n’abandi bose bashobora kuba barahuye na we.
Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo (NCDC) cyatangiye guhuza ibikorwa byo gukumira ubwandu, gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’abandi bafatanyabikorwa.
Nigeria ibaye igihugu cya gatanu kigaragayemo virusi ya Bundibugyo kuva icyorezo cyatangazwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku wa 15 Gicurasi 2026.
Kenya na yo yari yatangaje abantu icyenda banduye iyi virusi, nk’uko amakuru OMS yari ifite ku wa 20 Ukwakira abigaragaza.
Ebola ni indwara ikomeye yandura cyane cyane binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu wanduye, cyangwa ibikoresho byandujwe na yo.
Inzego z’ubuzima zisaba abaturage kwirinda guhura n’abantu bakekwaho kuyandura no kwihutira kwa muganga igihe bagize ibimenyetso bibatera amakenga.
Rwandatribune.rw