Sunday, 20 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Ngororero: Litiro 9,100 z’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge Zamenwe
AMAKURU

Ngororero: Litiro 9,100 z’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge Zamenwe

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 27, 2026 9:11 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Mu Karere ka Ngororero hakomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, aho mu Mirenge ya Kabaya na Gatumba hamenwe litiro 9,100 z’izi nzoga, mu gihe inganda ebyiri zakoreshwaga mu kuzitunganya zafunzwe.

Izi nzoga zamenwe ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026, mu gikorwa cyabereye kuri site y’Umurenge wa Kabaya, nyuma yo gukusanywa mu bice bitandukanye by’iyi mirenge.

Muri litiro 9,100 zamenwe, litiro 6,363 zari inzoga gakondo, mu gihe izindi litiro 2,737 zari izakozwe mu nganda zafunzwe.

Mu nzoga zafashwe harimo izwi nka Ibyuma, Huguka, Gumamo n’Umurava, zari zarakwirakwijwe mu Mirenge ya Kabaya na Gatumba.

Uretse izi nzoga zamennye, abantu 27 bakekwaho kuzicuruza bafashwe, mu gihe inganda ebyiri zakoraga izi nzoga zitujuje ubuziranenge nazo zahagaritswe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwavuze ko kurwanya izi nzoga bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira ibibazo by’imibereho n’umutekano bikunze guterwa n’ubusinzi.

Abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo kumena izi nzoga bagaragaje ko ubusinzi bwari bufite ingaruka ku miryango. Gatera yavuze ko izi nzoga zajyanaga n’ibibazo birimo urugomo, amakimbirane yo mu ngo, ubuharike, ubujura no gusesagura umutungo.

Mutabazi na we yavuze ko ubusinzi bugabanya ubushobozi bwo gukora, bityo bukagira ingaruka ku bukungu bw’umuryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, wari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, SP Jean de Dieu Nsengayire, yasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya izi nzoga.

Nkusi yavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge zitera ibibazo birimo ubusinzi bukabije, urugomo, imirwano, ubujura n’indi myitwarire ishobora guhungabanya umutekano.

Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bagikora, babika cyangwa bacuruza izi nzoga, kugira ngo zose zikurwe mu baturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwashimangiye ko iki ari igikorwa kizakomeza, bugasaba abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge no guteza imbere imiryango ibanye neza kandi itekanye.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article AFC-M23 Yamaganye Ihagarikwa ry’Amasomo Muri Goma na Bukavu, Ishinja Kinshasa Kuvanga Politiki n’Uburezi
Next Article Minisitiri w’Intebe wa Qatar Agiye i Tehran mu Rwego Rwo Gusubukura Ibiganiro Hagati ya Iran na Amerika
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

U Burundi Bwatangiye Kumena Inzoga Zitujuje Ubuziranenge no Gufunga Inganda

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Amerika Yafatiye Ibihano Perezida w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga n’Umushinjacyaha Ukurikirana Ibirego Birebana na Gaza

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Iran Yishe Abasirikare Babiri ba Amerika muri Jordanie

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Ese Ibibera ku Rugamba Muri Sudani Biri Kugena Uko Icyiciro Gikurikira Cya Politiki Kizaba Kimeze?

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?