Eritrea yatangaje ko ihagaritse umubano wose wa dipolomasi na Ethiopia, mu kindi kimenyetso cy’uko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwiyongera.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ethiopia itangaje ko igiye gufunga ambasade yayo i Asmara, umurwa mukuru wa Eritrea, ndetse igatangaza ko abadipolomate 10 ba Eritrea batagishaka gukorera muri icyo gihugu.
Umubano hagati ya Ethiopia na Eritrea umaze imyaka myinshi urangwa n’amakimbirane, nubwo mu 2018 ibihugu byombi byari byongeye kugirana umubano nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’ubushyamirane.
Ubu bushyamirane bushya bubaye mu gihe hari impungenge ku mutekano wo mu Ihembe rya Afurika, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano wo mu majyaruguru ya Ethiopia no ku mibanire y’ibihugu byo muri aka karere.
Ku wa 2 Ukwakira, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wasabye Ethiopia, Eritrea na Misiri kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi.
AU yasabye ibyo bihugu gukemura ibyo bitumvikanaho binyuze mu nzira za dipolomasi n’ibiganiro by’amahoro, inavuga ko yiteguye gufasha mu bikorwa byo kugabanya umwuka mubi uri hagati yabyo.
Kuba Misiri iri muri iri jambo rya AU na byo bifite umwihariko, kuko Cairo na Addis Ababa bimaze igihe bitumvikana ku ikoreshwa ry’amazi y’uruzi rwa Nile, cyane cyane ku bijyanye n’umushinga munini w’urugomero rwa Ethiopia uzwi nka Grand Ethiopian Renaissance Dam.
Ku ruhande rwa Eritrea na Ethiopia, amakimbirane mashya ari gukurikiranwa cyane kubera ko ibihugu byombi bifite amateka y’intambara kandi bikaba biherereye mu karere kamaze igihe karangwa n’imvururu z’umutekano.
Kugeza ubu, nta ntambara nshya yatangajwe hagati y’ibihugu byombi nk’igisubizo cy’iki cyemezo cya dipolomasi, ariko AU irasaba impande bireba kwirinda ikintu cyose cyatuma umutekano wo mu karere urushaho guhungabana.
Rwandatribune.rw