Corneille Nangaa, umwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23, yavuze ko ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikwiye kuva ku magambo bikagera ku bikorwa bifatika.
Nangaa yabivuze ku wa 7 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i Goma, nyuma y’ibiganiro AFC/M23 yagiranye na Panel y’Abafashamyumvire b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Yashimangiye ko ubuhuza bugomba kuvamo ibyemezo bisobanutse, bifatika kandi bishobora kugenzurwa, aho kuguma ku matangazo rusange.
Yasabye kandi ko hashyirwaho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho.
Ku bijyanye n’inzira y’amahoro ya Doha, Nangaa yavuze ko amahoro arambye muri RDC adashobora kugerwaho mu gihe ibibazo biri mu ntandaro z’amakimbirane yo mu burasirazuba bw’igihugu bitarakemurwa.
Yanasabye ko muri iyo nzira hashyirwamo ingamba zihamye zo kurinda abasivili, avuga ko umutekano w’abaturage ukwiye kuba kimwe mu byihutirwa mu biganiro by’amahoro.
Ibi bibaye nyuma y’uruzinduko rwa Panel y’Abafashamyumvire ba AU i Goma ku wa 5 Ukwakira, aho yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa AFC/M23.
Panel ya AU yasabye impande zirebwa n’amakimbirane kubahiriza agahenge no gukomeza ibiganiro bya Doha, mu rwego rwo gushaka igisubizo cya politiki ku bibazo by’umutekano n’amakimbirane bimaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Rwandatribune.rw