Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > U Bubiligi: Iperereza ku Mafaranga Yanyerejwe Ryakomanze Kwa Félix Tshisekedi
AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

U Bubiligi: Iperereza ku Mafaranga Yanyerejwe Ryakomanze Kwa Félix Tshisekedi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 15, 2026 10:38 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangaje ko bwakoze ibikorwa byo gusaka ahantu hatandukanye i Bruxelles no mu makomine yo mu ntara za Brabant Flamand na Brabant Wallon, mu rwego rw’iperereza ku byaha bikekwa byo kunyereza amafaranga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 14 Ukwakira 2026, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi bwavuze ko ibyo bikorwa byakozwe mu iperereza ryatangiye nyuma y’ibirego byatanzwe n’imiryango itegamiye kuri Leta muri Nyakanga 2025.

Iperereza riyobowe n’inzego z’ubutabera rigamije gukurikirana ibyaha bikekwa byo kunyereza amafaranga, aho abashinzwe iperereza bakoze amasaka icyarimwe mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Gusa, Ubushinjacyaha ntibwatangaje amazina y’abantu iperereza rireba, ingano y’amafaranga yaba yarabonetse cyangwa niba hari imitungo yafatiwe.

Ibi byatangajwe mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru avuga ko mu mazu atandatu meza bivugwa ko ari aya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, i Bruxelles, habonetse miliyoni 713 z’amayero, akaba yarafashwe by’agateganyo n’ubutabera bw’u Bubiligi.

Aya makuru yakwirakwijwe na François Selemani ku rubuga rwa X, ariko ntaremezwa n’itangazo ry’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi.

Mu itangazo ryabwo, ubwo bushinjacyaha bwagaragaje ko butazatanga andi makuru kuri iri perereza muri iki gihe, mu rwego rwo kurinda ibanga ry’iperereza no kubahiriza ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rumuhamije icyaha.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Ramaphosa Yishimiye ko Formula 1 Igiye Gusubira muri Afurika Ibicishije mu Rwanda
Next Article FRN ya Kabila Yatangaje ko Ishobora Gukoresha Ingufu za Gisirikare Ikagera i Kinshasa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Trump Yaburiye Iran Nyuma y’Ibitero By’Aba-Houthis ku Mato ya Saudi Arabia

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Sudan: Impamvu Amerika Isa n’Itagaragara Mu Ntambara Ikomeje Guhitana Abaturage

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

Kivu y’Amajyaruguru: Abagororwa 3 Bapfiriye Muri Gereza Ya Walikale Bazize Indwara Y’Impiswi

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC: FARDC n’AFC/M23 Batangije Urwego Ruhuriweho Rugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?