Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Ebola Yageze muri Nigeria, Abantu 44 Bari Gukurikiranwa
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

Ebola Yageze muri Nigeria, Abantu 44 Bari Gukurikiranwa

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 21, 2026 9:01 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Nigeria yemeje umurwayi wa Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, nyuma y’uko umugore wari uherutse kuva muri Uganda asanzwemo iyi virusi.Abantu 44 bashobora kuba barahuye na we batangiye gukurikiranwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Minisiteri y’Ubuzima ya Nigeria yatangaje ku wa 20 Ukwakira 2026 ko ibizamini bya laboratwari byemeje ko uwo mugore yanduye Ebola.

Yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso ku wa 7 Ukwakira, ajya kwivuza i Abuja ku wa 11 Ukwakira, nyuma yo kugera muri Nigeria avuye mu rugendo rwanyuzemo Uganda.

Uwo murwayi yashyizwe mu kato, mu gihe inzego z’ubuzima ziri gukurikirana abantu 44 bashobora kuba barahuye na we, barimo abakozi b’ubuzima n’abandi bantu bashobora kuba baramwitayeho.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane aho yanduriye n’abandi bose bashobora kuba barahuye na we.

Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo (NCDC) cyatangiye guhuza ibikorwa byo gukumira ubwandu, gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’abandi bafatanyabikorwa.

Nigeria ibaye igihugu cya gatanu kigaragayemo virusi ya Bundibugyo kuva icyorezo cyatangazwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku wa 15 Gicurasi 2026.

Kenya na yo yari yatangaje abantu icyenda banduye iyi virusi, nk’uko amakuru OMS yari ifite ku wa 20 Ukwakira abigaragaza.

Ebola ni indwara ikomeye yandura cyane cyane binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu wanduye, cyangwa ibikoresho byandujwe na yo.

Inzego z’ubuzima zisaba abaturage kwirinda guhura n’abantu bakekwaho kuyandura no kwihutira kwa muganga igihe bagize ibimenyetso bibatera amakenga.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kolwezi: Imyigaragambyo y’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro Yahungabanyije Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Ingendo
Next Article Kim Jong-un Yongeye Kugaragara mu Ruhame Nyuma y’Ibihuha by’Uko Yapfuye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Ngororero: Litiro 9,100 z’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge Zamenwe

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

U Rwanda Rwongeye Kwakira Abasaba Ubuhungiro 177 Baturutse Muri Libya

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Trump Ashaka Guha Igihembo Ryder Williams Warokoye Umwana Wari Ugiye Kurohama

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Tshisekedi Yohereje Itegeko Rya Kamarampaka Mu Rukiko Mbere yo Kuritangaza

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?