Inama y’Igihugu y’Ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Conseil d’État) yategetse iseswa burundu ry’Ishyaka ry’Abaturage riharanira Kwiyubaka na Demokarasi (PPRD), ryashinzwe n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 30 Ukwakira 2026, nyuma y’ikirego cyari cyatanzwe na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu isaba ko iri shyaka riseswa kubera ibyo ryakekwagaho byo kugira uruhare mu bikorwa by’inyeshyamba.
Mu mwanzuro w’urubanza, urukiko rwavuze ko ibikorwa by’abayobozi bamwe ba PPRD byagaragajwe mu kirego ari ukurenga ku mategeko agenga amashyaka ya politiki muri RDC, ndetse bikaba bibangamiye umutekano rusange, ubumwe bw’igihugu n’ubusugire bwacyo.
Urukiko kandi rwashingiye ku birego byagaragazaga isano yashinjwaga Joseph Kabila n’umutwe wa AFC/M23, waje kwiyita Front Révolutionnaire National (FRN), ndetse n’ibyavugwaga ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi ba PPRD mu bikorwa by’inyeshyamba.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Jacquemin Shabani, ni we wari watangije inzira yo gusaba ko iri shyaka riseswa.
Mbere y’iki cyemezo, Guverinoma ya RDC yari yarafashe ingamba zo guhagarika ibikorwa bya PPRD mu gihugu hose, mu gihe hagitegurwa inzira y’amategeko yo kurisesa.
PPRD yashinzwe mu 2002 na Joseph Kabila, wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019.
Iseswa ry’iri shyaka risobanuye ko ritakomeje kugira uburenganzira bwo gukora nk’ishyaka rya politiki ryemewe n’amategeko muri RDC.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Joseph Kabila yamaze kugaragaza uruhare rwe muri Front Révolutionnaire National (FRN), ihuriro rifitanye isano na AFC/M23, mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano muri RDC ukomeje kuba mubi.
Rwandatribune.rw
