Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, bivugwa ko yagerageje kumvikana na Perezida Félix Tshisekedi ku gihano cy’urupfu yakatiwe, ariko ibiganiro byabo ntibigire icyo bitanga.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Africa Intelligence kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2026, avuga ko Kabila yanyujije ubutumwa kuri Jean Mbuyu Luyongola wahoze ari umujyanama we mu by’umutekano, kugira ngo bugere kuri Tshisekedi binyuze kuri Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wa Perezida wa RDC.
Aba bombi bahuriye ku biro bya Perezida wa RDC i Kinshasa, bagirana ibiganiro byamaze hafi amasaha abiri, byibanze ku kibazo cy’igihano cy’urupfu Kabila yakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa 30 Nzeri 2025.
Muri ibyo biganiro, Tshisekedi yaba yaragaragaje ko ikibazo cy’icyo gihano gishobora kongera kuganirwaho, ariko asaba Kabila kubanza kuva mu duce twa Goma tugenzurwa na FRN, kwamagana u Rwanda no guhagarika imikoranire yose n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Kabila ntiyahise yemera ibyo yasabwaga. Ahubwo yasabye ko ibisabwa byose ndetse n’ibyo yari guhabwa aramutse abyubahirije bishyirwa mu nyandiko, kugira ngo impande zombi zigire ibyo zumvikanaho mu buryo bweruye.
Nta masezerano yigeze ashyirwaho umukono, nyuma yaho Kabila agaruka i Goma, aho ku wa 12 Ukwakira 2026 yatangajwe nk’umuyobozi wa Front pour la Refondation de la Nation, izwi nka FRN, umutwe wa politiki n’igisirikare wasimbuye ihuriro rya AFC/M23.
Muri ubu buyobozi, Kabila yungirijwe na Corneille Nangaa wahoze ayobora AFC/M23, Bertrand Bisimwa wahoze ayobora M23 na General Major Sultani Makenga wari usanzwe ayobora ingabo za ARC/M23.
Kugaragara kwa Kabila ku isonga rya FRN nyuma y’ibyo biganiro byari byitezweho gukemura amakimbirane ye na Tshisekedi, byarushijeho kugaragaza ko umwuka mubi hagati yabo ukomeje.
Gusa, kugeza ubu nta nyandiko yashyizwe ahagaragara yemeza ko Tshisekedi yari yemeye gukuriraho Kabila igihano cy’urupfu, cyangwa ko Kabila yari yemeye ibisabwa kugira ngo icyo kibazo cyongere kuganirwaho.
Rwandatribune.rw
