Umuryango uharanira amahoro witwa Fondation Bill Clinton pour la paix (FBCP) wagaragaje impungenge z’ubucucike bukabije buri muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), usaba ubuyobozi bw’iki gihugu gufata ingamba zihutirwa zo gukemura iki kibazo.
Mu itangazo uyu muryango wasohoye ku wa 30 Ukwakira 2026, ryasomwe na Radio Okapi ku wa 2 Ugushyingo, wagaragaje ko iyi gereza ifungiwemo abantu benshi cyane ugereranyije n’ubushobozi ifite bwo kubakira.
Nk’uko FBCP ibivuga, gereza ya gisirikare ya Ndolo ifungiyemo abantu barenga 2.600, kandi yari yaragenewe kwakira abantu 660 gusa. Ibi bivuze ko umubare w’abayifungiwemo wikubye hafi kane ubushobozi bwayo.
FBCP yanagaragaje impungenge ku ifungwa rya Norbert Luyeye, uyobora ishyaka Union Républicaine, n’Umujenerali Justin Kalekuzi Songambele, bafungiye muri iyi gereza kuva mu Ugushyingo 2024 no muri Gicurasi 2019.
Uyu muryango uvuga ko dosiye y’urubanza rw’uyu mujenerali yaba yarabuze mu bubiko bw’inyandiko z’Urukiko rw’Ikirenga rwa RDC (Cour de cassation), ibintu usanga bikwiye kwitabwaho.
Muri iryo tangazo, uyu muryango wanenze imyitwarire y’abakozi ba gereza ya Ndolo ku muyobozi wawo, Emmanuel Adu Cole, ubwo yari yagiye gusura iki kigo.
FBCP ivuga ko ibyo byabaye ari uburyo bwo gutoteza umuyobozi wayo, inasaba ko uburenganzira bw’abasura imfungwa, abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa muri gereza zo muri RDC.
Uyu muryango wasabye Minisitiri wa Leta ushinzwe Ubutabera, Guillaume Ngefa, gufata ingamba zihutirwa zo kugabanya ubucucike muri gereza no kurengera uburenganzira bw’abasura imfungwa n’abandi bafite inshingano zo gukurikirana imikorere y’izi gereza.
Wanasabye ko Norbert Luyeye na Jenerali Justin Kalekuzi Songambele barekurwa, ushingiye ku kuba dosiye zabo zikwiye kongera gusuzumwa hakurikijwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko akurikizwa muri RDC.
Rwandatribune.rw
