Abaturage bo mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, no mu ntara ziwukikije, bumvise umutingito ku gicamunsi cyo ku wa 5 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko igice cy’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania cyibasiwe n’umutingito.
Uyu mutingito wumvikanye ahagana saa sita n’iminota 27 ku isaha yo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho abaturage bo mu bice bitandukanye bya Nairobi, Kiambu, Murang’a na Kajiado batangaje ko bumvise ubutaka buhinda.
Ikigo Armistice Security Consult International (ASCI), gikurikirana ibibazo by’umutekano n’ingaruka zabyo, na cyo cyatangaje ko umutingito ufite ubukana buciriritse wumvikanye muri Nairobi no mu nkengero zayo.
Ibi byabaye nyuma y’uko Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Mitigito cyo mu Burayi no mu Nyanja ya Mediterane (EMSC) gitangaje ko mu gace k’ikiyaga cya Victoria muri Tanzania habaye umutingito wari wabanje kugereranywa n’ubukana bwa 5.6.
Amakuru y’ibanze yerekanaga ko inkomoko y’uyu mutingito yari hafi y’agace ka Ushirombo, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania.
Nyuma, EMSC yavuguruye ibipimo byawo, itangaza ko wari ufite ubukana bwa 5.1, ukaba warabereye mu birometero 21 mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Ushirombo, ku bujyakuzimu bw’ibirometero 10.
Uyu mutingito wabaye ahagana saa sita n’iminota 22 ku isaha yo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Amakuru y’ibanze kandi yagaragaje ko kunyeganyega kw’ubutaka kwumvikanye no mu bindi bihugu bituranye na Tanzania birimo u Rwanda, u Burundi na Uganda. Mu mijyi yavuzwemo ko humvikanye uwo mutingito harimo Kigali, Bujumbura na Kampala.
Si ubwa mbere umutingito wumvikanye muri Nairobi
Mu mwaka wa 2025, abaturage bo mu bice bitandukanye bya Nairobi na bo bari bumvise umutingito mu gitondo cyo ku wa 7 Gicurasi.
Icyo gihe, hagati ya saa yine n’igice na saa yine na mirongo ine z’amanywa, abaturage bo mu duce twa Westlands, Parklands, Kangemi na Mlolongo batangaje ko bumvise ubutaka bunyeganyega.
Ikigo cya Kenya gishinzwe iteganyagihe cyari cyatangaje ko ibyo kunyeganyega byatewe n’umutingito wari ufite ubukana bwa 4.5 wabereye hafi ya Longido, mu Ntara ya Arusha muri Tanzania, ku bujyakuzimu bw’ibirometero 10.
Umutingito wo ku wa 5 Ugushyingo 2026 wongeye kugaragaza ko ibikorwa by’imitingito bibera muri Tanzania bishobora kumvikana no mu bihugu biyikikije, bitewe n’ubukana bwabyo n’aho byabereye.
Rwandatribune.rw