U Rwanda ruzakira ibirori byo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Abanditsi wa 2026, bizaba ku wa 7 Ugushyingo i Kigali, bigamije gushimira abanditsi uruhare bagira mu iterambere ry’umugabane wa Afurika no guteza imbere urwego rw’inganda z’ibitabo.
Ibi birori bizategurwa n’Ishyirahamwe ry’Abakora mu Rwego rw’Inganda z’Ibitabo mu Rwanda (Rwanda Books Industry Association), ku bufatanye na Rwanda Writers Federation.
Biteganyijwe ko bizitabirwa n’abanditsi, abasohora ibitabo, abashakashatsi, abagurisha ibitabo, abarimu, abanyeshuri, abashakashatsi bo muri za kaminuza ndetse n’abahagarariye inzego za Leta n’iz’abikorera. Hazitabira kandi abahagarariye Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abanditsi (Pan-African Writers Association – PAWA).
Muri ibyo birori, hazashimirwa abanditsi bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika bagize uruhare mu guteza imbere uburezi, ubushakashatsi, umuco no gusangiza abandi ubumenyi.
Bamwe mu banditsi bazanerekana ibitabo banditse, banasobanure ibitekerezo n’ubutumwa bwabashishikarije kubyandika.
Ibi birori bizahurirana n’imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibitabo rya Kigali (Kigali International Book Fair), rizitabirwa n’abanditsi, abasohora ibitabo, abagurisha ibitabo, amashuri na kaminuza bazamurika ibitabo n’inyandiko zitandukanye.
Iri murikagurisha ritegerejweho gufasha abanditsi kugera ku basomyi benshi no kurushaho kumenyekanisha ibitabo byanditswe n’Abanyafurika, ari na ko ribahuza n’abashobora kubisohora no kubikwirakwiza.
Abanditsi basabwa kugira uruhare mu kubika amateka
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abakora mu Rwego rw’Inganda z’Ibitabo mu Rwanda, Richard Hategekimana, yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari umwanya wo kumenya agaciro k’ibikorwa by’abanditsi no gushishikariza abantu benshi kwandika amateka n’ibyaranze Afurika.
Yagize ati: “Kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Abanditsi ni umwanya w’ingenzi wo gushimira ibikorwa byiza by’abanditsi, kumenya uruhare bagira no kurushaho gushimangira ubushake bwo kwandika ku Rwanda no kuri Afurika.
Afurika ikeneye ko amateka yayo, indangagaciro, ubumenyi n’icyerekezo cyayo byandikwa kandi bikagezwa ku rubyiruko no ku bazakurikiraho.”
Hategekimana yavuze ko abanditsi bo mu Rwanda bafite insanganyamatsiko nyinshi bashobora kwandikaho, zirimo amateka y’igihugu, uburezi, imiyoborere, iterambere ry’ubukungu, ikoranabuhanga, ubumwe bw’Abanyarwanda, guteza imbere urubyiruko n’uruhare rw’abagore mu iterambere.
Yongeyeho ko hari byinshi abanditsi bakwiye kwandika ku rugendo rw’u Rwanda, impinduka igihugu cyanyuzemo n’iterambere rigaragara mu nzego zitandukanye.
Hategekimana yavuze kandi ko bashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku miyoborere ye no ku ruhare yagize mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu, ashimangira ko ibyo Abanyarwanda babona muri iki gihe bikwiye kwandikwa kugira ngo bizabe umurage w’abazabaho muri iki gihe n’abazaza mu bihe biri imbere.
Yagize ati: “Dushimira Nyakubahwa Perezida Kagame ku miyoborere ye no ku ruhare yagize mu rugendo rw’igihugu. Ibi biduha n’inshingano zo kwandika, kugira ngo ibyo tubona muri iki gihe bibikwe mu nyandiko kandi bizagerere ku bariho ubu no ku bazabaho mu bihe biri imbere.”
Yashimangiye ko ibitabo bivuga ku Rwanda bikwiye gushingira ku bushakashatsi n’ibimenyetso bifatika, kugira ngo biha abasomyi bo mu gihugu no mu mahanga amakuru yizewe.
