Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) ryagaragaje ko ritateganya guhagarika imikoranire n’u Rwanda, nubwo Abasenateri babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barisabye kongera gusuzuma ubwo bufatanye, bashingiye ku mpungenge z’umutekano n’ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi byagaragajwe na Visi Komiseri wa NBA, Mark Tatum, mu ibaruwa yashubije Abasenateri Jeff Merkley na Marsha Blackburn bari bandikiye Komiseri w’iri shyirahamwe, Adam Silver, basaba ibisobanuro ku mikoranire ya NBA na Guverinoma y’u Rwanda.
Aba basenateri bombi, umwe wo mu Ishyaka ry’Aba-Demokarate n’undi wo mu Ishyaka ry’Aba-Repubulikani, bagaragaje impungenge z’uko NBA ikomeje kwagura ibikorwa byayo bifitanye isano n’u Rwanda, mu gihe barushinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu ibaruwa yabo yo ku wa 26 Ukwakira 2026, bavuze ko ubufatanye bwa NBA n’u Rwanda bushobora gukoreshwa mu kunoza isura y’Igihugu ku rwego mpuzamahanga, mu gihe hari ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ibi babihuje n’ibizwi nka Sportswashing, aho siporo ikoreshwa mu guhindura isura y’igihugu cyangwa ubutegetsi buri kunengwa.
Basabye NBA gusobanura impamvu ikomeje ubwo bufatanye, banayibaza niba hari urwego ntarengwa rw’ibikorwa cyangwa ibirego by’ihohoterwa rwazatuma ihagarika kwakira amafaranga ava mu bihugu bifitanye ibibazo nk’ibyo.
Mu gusubiza, Mark Tatum yavuze ko NBA igendera kuri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gufata ibyemezo bijyanye n’ibikorwa byayo by’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye.
Yagaragaje ko imikoranire yaryo n’ibihugu itagendera ku buryo bumwe, ahubwo ko buri gihugu gisuzumwa hakurikijwe uko ibintu bihagaze n’amabwiriza ya Leta ya Amerika.
Tatum yongeyeho ko NBA yamagana ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu aho ryaba ribera hose, anavuga ko iri shyirahamwe rizakomeza guhindura imikorere yaryo uko impinduka muri politiki ya Amerika zizabisaba.
Mu kugaragaza ko NBA ishyira mu bikorwa politiki ya Amerika, Tatum yatanze urugero rw’ikipe ya APR Basketball Club, isanzwe ifitanye isano na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.
Iyi kipe ntiyitabiriye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rya 2026, nyuma y’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda muri Werurwe uyu mwaka.
Tatum yavuze ko APR itazemererwa kongera kwitabira BAL mu gihe ibyo bihano bizaba bitaravaho.
Nubwo bimeze bityo, NBA ntiyatangaje ko igiye guhagarika ubufatanye rusange ifitanye n’u Rwanda, ahubwo yashimangiye ko izakomeza kugendera ku mabwiriza na politiki ya Leta ya Amerika.
Imikoranire y’u Rwanda na NBA igaragarira cyane muri Basketball Africa League, irushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika, aho Kigali imaze kuba imwe mu mijyi yakira imikino ikomeye yaryo, ikabera muri BK Arena.
Ubufatanye kandi bugamije guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika, guteza imbere impano z’abakinnyi no kumenyekanisha ibihugu byakira iri rushanwa.
Ibaruwa ya Tatum ije mu gihe ibigo n’amashyirahamwe atandukanye byagiye bisubiramo imikoranire yabyo n’u Rwanda. Amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage yatangaje ko ahagarika amasezerano yari afitanye na gahunda ya Visit Rwanda mu 2025.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeje gukorana n’ibigo mpuzamahanga mu bikorwa byo guteza imbere siporo, birimo n’amasezerano y’imyaka 10 rwagiranye na Formula 1 yo kwakira irushanwa rya Grand Prix mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.
Kugeza ubu, igisubizo cya NBA kigaragaza ko idahita ihagarika imikoranire n’u Rwanda, ariko ko izakomeza kugenzura ibikorwa byayo hashingiwe ku mpinduka muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rwandatribune.rw
