Abaturage benshi bo mu gace ka Luberike, muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bahunze ingo zabo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, bahunga imirwano ikomeye yahuje abarwanyi ba FRN n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo.
Iyi mirwano yabereye mu mudugudu wa Kibati, aho amakuru aturuka mu baturage avuga ko ingabo za FARDC na Wazalendo zagabye igitero ku birindiro by’abarwanyi ba FRN mu rukerera.
Urusaku rw’amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje rwumvikanye muri ako gace rwateye ubwoba abaturage bo mu midugudu yari hafi y’ahaberaga imirwano, bituma benshi bafata inzira y’ubuhungiro.
Abaturage bavuga ko abaturutse mu midugudu ya Milonge na Bukonde bahungiye mu gace ka Kashebere.
Iyi mirwano yanahungabanyije ibikorwa by’ubuhinzi, aho imirimo yo mu mirima iherereye hafi ya Kashebere yahagaze.
Umwe mu batuye Kashebere, wavuganye n’itangazamakuru adashaka ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abaturage bakomeje kuhagera bahunga imirwano.
Yagize ati: “Kugeza ubu imirwano iracyakomeje. Turi mu ngo zacu, ariko turimo kubona abaturage benshi baturuka muri Milonge na Bukonde bahunga. Hari n’abandi baturuka muri Kibati bahagera nta kintu na kimwe bitwaje.”
Kugeza ubu, nta mibare y’ababa bapfuye cyangwa abakomeretse iratangazwa. Gusa amakuru ava muri ako gace avuga ko imwe mu nzu z’abaturage yasenyutse nyuma yo kugerwaho n’ibisasu byarashwe mu mirwano.
Iyi mirwano ibaye mu gihe no mu yindi midugudu ya Mahanga na Kilongo, mu gace ka Nyamaboko ya Mbere, muri Teritwari ya Masisi, hari amakuru y’indi mirwano.
